Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gukorerwa impushya zo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga

Mu gihe  byari bimenyerewe ko gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga hari aba police, ubu noneho hagiye kujya hifashishwa ikoranabuhanga mu gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. 

Mu itangazo rya Police y’u Rwanda riteguza ibi bizamini bashyize umucyo muri ibi bizamini bigiye gukorwa bwa mbere mu Rwanda.

Ni itangazo ryagiraga riti:” Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga riramenyesha abantu bose ko kuva tariki 06 Gicurasi 2024, rizatangira gukoresha ibizamini hifashishijwe ikoranabuhanga mu Kigo cya Busanza giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza. Ibizamini bizajya bikorerwa muri iki kigo ni uruhushya rwagateganyo n’impushya za
burundu urwego A, B, C, D, D1. Kwiyandikisha bikorerwa ku rubuga irembo (www.irembo.gov.rw), imirongo izaba ifunguye kuva tariki 03 Gicurasi 2024.
Uwasabye gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agomba kubahiriza amasaha yahawe yiyandikisha kandi akaza yitwaje indangamuntu y’umwimerere.
Ku bindi bisobanuro mwaduhamagara ku murongo utishyurwa 118. ”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!