Inyeshyamba z’umutwe wa M23 nyuma yo kwigarurira Rubaya, ngo ubu bongeye kwigarurira utundi duce 4.
Nk’uko amakuru ava muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo abitangaza ngo izi nyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye Mululu, Runigi, biherereye mu misozi ya Kanyenzuki.
Uretse aha ngo banigaruriye agace ka Ngungu, aha ni muri Teritwari ya Masisi.
Ibi ngo byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 01 Gicurasi 2024, mu mirwano yahanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije.
Andi makuru atugeraho avuga ko ubu abaturage ba Rubaya bakomeje gutekana no gutungurwa n’abasirikare ba M23, ngo kuko ubu nta rugomo rukiharangwa, nko kwambura abaturage, kubahohotera kwinjira mu maduka no mu tubari bagafata iby’ubuntu.
Ngo M23 irimo gusaba abaturage bafite intwaro kuzitanga ku bushake mu rwego rwo kwirinda ko hakomeza kuba amabandi yitwaje intwaro mu baturage.