Tuesday, March 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Ngororero: Umugabo ukekwaho gutwikira mu nzu umwana we ari gusuzumwa

Umugabo witwa Karinda Viateur w’imyaka 35 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Muhororo ho mu Karere ka Ngororero, arakekwaho gutwikira umwana we mu nzu agahita apfa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo ibi byabereyemo buvuga ko bwasanze Karinda Viateur ukekwaho gutwika umwana we witwaga Iremukwishaka Viateur w’imyaka 2 y’amavuko ajunjamye bugakeka ko afite ikibazo cy’uburwayi.

Bwana Barekayo Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo, yavuze ko inzego z’ubugenzacyaha zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu mwana.

Yagize ati: “Karinda Se w’umwana nawe yajyanywe kwa Muganga gusuzumwa kuko asa n’umuntu ufite uburwayi.”

Gitifu yavuze ko gutwikira uyu mwana mu nzu byabaye nyina umubyara adahari, kuko yazindutse asigira umugabo umwana.

Gitifu Barekayo avuga ko bategereje ibisubizo abaganga baza kugaragaza n’ibizava mu iperereza rya RIB.

Umurambo wa Iremukwishaka Viateur wajyanywe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Muhororo, Karinda Viateur na we ari gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo hamenyekane niba uko gutwikira umwana we mu nzu byatewe n’uburwayi afite.

Src: Umuseke

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!