Igihugu cya Kenya gikomeje kwibasirwa n’umwuzure ukomeye wamaze gutuma abasaga ibihumbi 100 bava mu byabo, utumye itangira ry’amashuri risubikwa.
Ezekiyeli Mochogu ni Minisitiri w’Uburezi muri Kenya, yatanze raporo ko imvura imaze iminsi igwa guhera ku cyumweru yasenye ibyumba by’amashuri, ibindi bikarengerwa n’amazi.
Yakomeje avuga ko ibindi byumba ubu bicumbikiwemo abakuwe mu mu byayo n’imyuzure.
Ibi byatumye Leta ifata imwanzuro wo kwigiza inyuma itangira ry’amashuri ry’igihembwe cya kabiri maze aho gutangira kuri uyu wa mbere taliki 29 Mata, hashyirwaho ko amashuri yo muri Kenya azatangira igihembwe cya kabiri ku italiki 06 z’ukwezi gutaha kwa Gicurasi.
Mu gihe abamaze guteshwa ibyabo n’iyi mvura ari ibihumbi 130,imibare yatanzwe kuri uyu wa Gatandatu igaragaza ko abamaze guhitanwa n’iyi mvura ari 83, gusa ngo hari n’abandi bakomeje kuburirwa irengero.
Mu gihugu cy’Uburundi abagera ku bihumbi 100 bamaze gukurwa mu byabo n’imvura yateje imyuzure, mugihe muri Tanzania abagera ku 150 bamaze kuhatakariza ubuzima.
