Umuganga w’indwara z’abagore ukorera mu Mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho gukorera umugore wari ugiye kwivuza bimwe mu bikorwa bigize icyaha cyo gukoresha undi imobonano mpuzabitsina ku gahato.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje aya makuru ku wa Kane taliki 25 Mata 2024.
Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yatangaje ko “Uyu muganga afite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akaba yakoreraga akazi ke mu Rwanda.”
Igihe dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu muganga atari ubwa mbere abikora kuko “abamuzi bavuze ko hari n’undi mukobwa yabikoreye ariko we ntiyajya gutanga ikirego, ahitamo kubyihorera.”
Uyu muganga ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imobonano mpuzabitsina ku gahato Gihanwa n’Ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu ya 1,000,000 Rwf ariko atarenze 2,000,000 Rwf.