Abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bigeze gutegekwa na Perezida Tshisekedi kwica Corneille Nanga, uyobora ihuriro AFC rigizwe n’imitwe ya politiki n’iya gisirikare yisubiraho ku munota wanyuma.
Ku wa 25 Mata 2024, Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko iki cyamezo cyafashwe mu mpera z’umwaka ushize, ubwo Nanga yari muri Hotel yo muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Rutshuru.
Ufatwa nk’umuterabwoba n’ubutegetsi bwa RD Congo Corneille Nanga, yagombaga kuraswa n’indege itagira umupilote (drone), nyuma iki cyemezo kiza guhinduka hirindwa iyangirika ry’ibikorwa n’imfu z’abandi bantu.
Africa Intelligence yagiraga ati: “Iki cyemezo cyafashwe mu mpera za 2023, nyuma yo kwakira amakuru y’uko Nanga yari muri Hotel yo muri Teritwari ya Rutshuru. Hari hatanzwe amabwiriza y’uko araswa na drone, ariko ntibyabaye mu rwego rwo kwirinda iyangirika ririmo iry’abasivile.”
Africa Intelligence yasobanuye ko nyuma y’uko icyemezo cya Perezida Tshisekedi kidashyizwe mu bikorwa, Leta ya RD Congo iri gushaka uko yata muri yombi Nanga n’abandi bakorana, kuri ubu ngo inzego z’ubutasi ziri kubashakisha.
Nubwo Nanga atafashwe, inzego z’umutekano za Tanzania muri Mutarama 2024, zafashe Eric Shebandu wari umujyanama wihariye w’uyu muyobozi wa AFC zimushyikiriza Leta ya RDC.
Icyo gihe abasirikare bashinzwe iperereza bahase ibibazo Shebandu, avuga ko Nanga avugana n’abarimo Joseph Kabila wayoboye RD Congo n’uwayoboye Polisi y’iki gihugu, Gen John Numbi.
