Umugabo witwa Hagabimfura Sylvère wari ufite imyaka 50 y’amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke, yikubise hasi ahita apfa ubwo yari afashe ejerekani agiye gushaka amazi yo gukoresha isuku mu kabari kari mu isantere y’ubucuruzi ya Kaduha.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Mata 2024, bibera mu Murenge wa Kagano mu Kagari ka Shara mu isanteri y’ubucuruzi ya Kaduha.
Uwimana Damas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, yavuze ko nta muntu wabigizemo uruhare kuko ntawari wegeranye na we ndetse ko n’ijerekani yafataga nta kintu cyari kirimo.
Yagize ati: “Nta n’indwara izwi yari afite nk’uko abo mu muryango we babidusobanuriye, ariko ashobora kuba yari ayifite itazwi na we atabizi, umubiri ukananirwa akagwa aho.”
Nta Cyumweru cyari gishize kandi muri uyu murenge, umwana wigaga muri GS Makoko wari ufite imyaka 12 y’amavuko wigaga mu wa gatandatu w’amashuri abanza, yikubise hasi na we agahita apfa nta muntu umukozeho
Uyu mwana na we yikubise hasi yari ari guhamagara ngo bamuhereze umupira wari uri mu ruhande rwe, abaturage bari kwibaza iby’izi mfu zidasobanutse.
Gitifu Uwimana yashishikarije abaturage kujya bisuzumisha nibura rimwe mu mezi atatu kugira ngo bajye bagenda bazi imiterere y’ubuzima bwabo.
Ati: “Tumaze iminsi mu bukangurambaga mu baturage, duhora tunabikora ngo bajye bisuzumisha kwa muganga nibura rimwe mu mezi atatu, barebe uko imibiri yabo ihagaze nubwo batahita bakira kimwe ubutumwa bwacu. Umuntu ashobora kuba yarazahajwe n’indwara zitandura nka diyabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi atabizi, indwara ikazamuhitana imutunguye.”
Akomeza agira ati: “Ariko yisuzumishije n’iyo bayimusangana bamugira inama y’uko akwiye kwitwara. Ariko gupfa kugenda utazi niba urwaye cyangwa uri muzima, si byo.”
Abo mu muryango we babwiye ubuyobozi ko ntawe bashinja kumugirira nabi, bavuga ko nta mpamvu yo kumujyana kwa muganga, bahita bashaka uko ashyingurwa.
Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Kaduha, akaba asize umugore umwe n’abana bane, barimo umwe w’uwo mugore babanaga n’abandi batatu yari afite bajya kubana.
Src:Imvaho Nshya