Gervais Yoa Kouassi wakiniye amakipe anyuranye yo ku mugabane w’Iburayi arimo na Arsenal, ashobora gusinyira APR FC yo mu Rwanda.
Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Côte d’Ivoire, Gervais Yoa Kouassi wakiniye amakipe anyuranye yo ku mugabane w’Iburayi arimo Arsenal na As Roma, ashobora kwisanga mu Rwanda yatakira ikipe yambara umukara n’umweru.
Gervais ukina ataha izamu kugira ngo afashe abandi bakinnyi bakiri bato iyi kipe ya APR FC iteganya kugura, ku myaka 36 y’amavuko ashobora gusinyira iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.
Umunyamakuru Rugaju Reagan, yagiye ku muyoboro we wa YouTube, atangaza ko APR FC yamaze kohereza inzobere muri Afurika y’Iburasirazuba gushakayo abakinnyi bazayifashe kuyigarura ku guhangana n’amakipe akomeye yo hanze y’u Rwanda.
Rugaju Reagan yavuze ko kandi mu bakinnyi APR FC igomba kuzana harimo n’uyu rutahizamu, Gervais Yoa Kouassi wamenyekanye nka Gervinho, kugira ngo abakinnyi bato bazaba bakinana bazamwigireho, ndetse na Afurika muri rusange izamenye ko iyi kipe akinamo ibarizwa mu Rwanda.
Uyu mukinnyi ari kuvugwa cyane muri APR FC ariko hari n’andi makuru avuga ko iyi kipe izamanura abandi bakinnyi babiri cyangwa batatu b’amazina akomeye banditse banditse amateka ku mugabane w’Iburayi.