Umuyobozi wa GS KABUGA Catholique ishuri riherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo yahagaritswe amezi 3 mu gihe abarimu batanu bo kuri iri shuri boherejwe ku bindi bigo bitewe n’amakimbirane.
Amakuru avuga ko bijya gutangira umuyobozi wa GS KABUGA Catholique yagiranye umubano udasanzwe n’umwarimu we NSHIMIYIMANA James ubwo yamworoherezaga akamwemerera kujya ajya kwigisha no ku kindi kigo cyitwa IFAK giherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mwarimu avugako IFAK yamuhembaga ibihumbi 150 ku kwezi, agahamo umuyobozi we ibihumbi 20 bya buri kwezi.
Amakuru avuga ko uyu mwarimu yigishaga iminsi 3 mu cyumweru kuri GS KABUGA Catholique ni ukuvuga ku wa Mbere, ku wa Kabiri no ku wa Gatatu naho ku wa Kane no ku wa Gatanu akigisha kuri IFAK.
Ikarita y’akazi NSHIMIYIMANA James yahawe na IFAK
Ingengabihe y’amasomo ya NSHIMIYIMANA James
Bijya gucika uyu mwarimu yahagaritse bya bihumbi 20 yageneraga umuyobozi we maze nawe ahita afata umwanzuro wo kumukura kuri kiriya kigo. Ni mu gihe ariko uyu mwarimu we avuga ko ariwe wifatiye umwanzuro wo kudasubirayo.
Ati:” Nabonye ntacyo nkorera amafaranga nakuragayo twarayagabanaga mubwiye ko ntazasubirayo, arandakarira cyane ati uwo mwanzuro wawufashe ute ugomba gukomeza ukigishayo mubwira ko nabanje kubitekerezaho neza, maze amakimbirane atangira ubwo kugeza ubwo mu gihembwe yanyandikiyemo inshuro zigera kuri 3 zose.”
Aba barimu bashinza umuyobozi gutonesha ku manota y’imihigo no kwikiza abatavuga rumwe na we.
Bati:” Twe twararambiwe twarapfuye turapfurikwa, amakosa ye agaragarira buri wese ariko niwe ufata iya mbere mu kuvuga ko abarimu twananiranye.”
Bigaragara ko imitsindire y’abanyeshuri kuri iki kigo yasubiye inyuma cyane, umubare munini w’abanyeshuri baje mu myanya ya nyuma ,F( Fail) kubera ingaruka zo kutumvikana.
NKURUNZIZA Jean Bosco umuyobozi w’iri shuri, avuga ko hari agatsiko k’abarimu bamurwanya ndetse bashaka kumuhirika ku buyobozi ari nabo nyirabayazana w’ibi bibazo.
Ati:” Hariho kutumvikana, iyo rero babonye akantu gato cyane baba bashaka kukuririraho no gupusa( gusunika) baba bashaka ikintu cyose cyatuma diregiteri aseba baterateranya ibinyoma kugirango umuntu asebe.”
Ibi byose ubwo byageraga mu maboko y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA kihutiye gukora iperereza gisanga hari amakosa menshi muri iki kigo maze gikora raporo kiyishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ngo bufate umwanzuro.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Bwana MUDAHERANWA Regis yavuze ko bafashe umwanzuro wo kwimurira abarimu 5 batumvikanaga n’ubuyobozi bw’ishuri ku bindi bigo, ndetse n’uyu muyobozi w’ishuri ahagarikwa amezi atatu ku mirimo ye.
Ati:” Bahise bahabakura bazana abandi ngirango umwarimu umwe ni we utarahagera ariko abandi baragiye.”
Abarimu boherejwe ku bindi bigo ntibanyuzwe n’uyu mwanzuro kuko bahise bandikira Minisiteri y’uburezi ndetse na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo basaba kurenganurwa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Werurwe 2024 ku nshuro ya gatatu mu Rwanda habereye ibirori byo gutanga impamyabumenyi z’amasomo y’igihe gito ( Short- […]
Mu Karere ka Ngoma haravugwa inkuru y’umukecuru witwa Kambibi Pascasie w’imyaka 86 y’amavuko, uherutse kwitaba Imana ubuyobozi bw’umudugudu bukabuza abaturage kumushyingura ndetse no kwangira umuryango […]
2 thoughts on “GASABO: Umuyobozi w’ishuri yahagaritswe bamwe mu barimu boherezwa ku bindi bigo”
I GICUMBI ko ho hatavugwa ko bikiza abarimu biciye mu nzira z’amanyanga na ruswa bikarangiriraho? Hari ibigo byitirirwa umwe mu bayobozi mu karere yagize ibye ,ibindi abadiregiteri bagatanga indonke ngo batabahindura ,bashaka no kwikiza abo bumva ko Batavia rimwe mu bujura bakora ku kigo bakishyura 400’000 bakakwimura uko bashatse ,NESA yaza bakayihunza bya BIGO bifite ibyo bibazo ngo bitamenyekana n’aho banjugunye was mwalimu bagatuma itahagera,ibi byo bizarangira gute ko harimo ubwenge bwinshi.murakoze
I GICUMBI ko ho hatavugwa ko bikiza abarimu biciye mu nzira z’amanyanga na ruswa bikarangiriraho? Hari ibigo byitirirwa umwe mu bayobozi mu karere yagize ibye ,ibindi abadiregiteri bagatanga indonke ngo batabahindura ,bashaka no kwikiza abo bumva ko Batavia rimwe mu bujura bakora ku kigo bakishyura 400’000 bakakwimura uko bashatse ,NESA yaza bakayihunza bya BIGO bifite ibyo bibazo ngo bitamenyekana n’aho banjugunye was mwalimu bagatuma itahagera,ibi byo bizarangira gute ko harimo ubwenge bwinshi.murakoze
Wiriwe neza MIGISHA watwandikira kuri WhatsApp cg ukaduhamagara kuri 0785000554 ukatubwira ikibazo neza tugakora ubuvugizi.