Shakira wari umusilamu yagiye gusengera mu barokore akubitwa inkoni ijana

Umukobwa witwa Nakirya Shakira w’imyaka 19 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Uganda, yakubiswe ibiboko 100 na ba nyirarume be, bamuziza ko yagiye gusengera mu barokore kandi we n’umuryango we basanzwe basengera mu idini ry’abayisilamu.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Nakirya Shakira ntiyahiriwe n’urugendo ubwo yageraga iwabo avuye mu materaniro y’abarakore kandi avuka mu muryango w’abayisilamu ndetse na we akaba we.

Ubwo yageraga iwabo mu rugo kwa Hajji Kosi, mu Karere ka Kibuku muri Uganda, Shakira yarambitswe hasi maze atangira gukubitwa bidasanzwe bamuhora ko avuye gusengera mu barokore.

Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakwirakwijwe amashusho yerekana abasore, abagabo n’abagore bari gukubita uyu mukobwa aho baba bamuhora ko yagiye gusengera mu barokore.

Uyu mukobwa yakubitwaga ibiboko na ba nyirarume ku itego rya nyina uba muri Saudie Arabia wari warakajwe no kumva umukobwa we yagiye gusengera mu barokore.

Ba nyirarume ba Shakira bamukubitaga nta mpuhwe bamusimburanaho mu rwego rwo kumuha isomo kugira ngo atazongera gutekereza kugira irindi dini cyangwa itorero yerekezamo.

Abaturagen’abashinzwe uburenganzira bwa muntu barahagurutse batangira gusabira ubutabera uyu mukobwa kubera ibyo yakorewe.

Inzego z’ubuyobozi kugeza ubu zemeje ko Polisi imaze guta muri yombi abantu barindwi bagaragaye mu mashusho bakubita Shakira.

Loading

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *