Indege ebyiri za kajugujugu zo mu mazi ubwo zari ziri mu myitozo ya gisirikare yaberaga mu birori byiswe Royal Maleziya, zagonganiye mu kirere hapfa abantu icumi.
Iyi mpanuka yabaye ku isaha ya saa Tatu na mirongo itanu z’igitondo mu masaha yo muri Maleziya, ahagana saa Cyenda na mirongo itanu z’ijoro mu masaha ya hano i Kigali, ibera mu Mujyi wa Lumut ubarizwamo ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi.
Ibitangazamakuru binyuranye byo muri Maleziya, byatangaje amwe mu mashusho yerekana umupilote umwe abura uburinganire (control), maze bituma agongana na mugenzi we.
Igisirikare kirwanira mu mazi cyagize kiti “Abantu icumi bemejwe ko bapfiriye mu mpanuka ya za kajugujugu zagonganye, imibiri yabonetse yoherejwe mu Bitaro bya gisirikare bya [Lumut].”
Kajugujugu imwe ya FENNEC M502-6 yari itwaye abantu batatu mu gihe indi ya HOM M593-3 yari itwaye abantu barindwi.
Igisirikare cyatangaje ko kigiye gushyiraho itsinda rishinzwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyateje iyi mpanuka.