Home AMAKURU IMYIDAGADURO Dr Nsabi na Bijiyobija bava i Musanze bakoze impanuka
IMYIDAGADURO

Dr Nsabi na Bijiyobija bava i Musanze bakoze impanuka

Mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 21 Mata 2024, umunyarwenya Nsabimana Eric (Dr Nsabi) na mugenzi we Imanizabayo Prosper (Bijiyobija) baraye mu Bitaro bya Nemba, nyuma yo gukora impanuka.

Iyi mpanuka yabaye bageze ahitwa Kivurunga mu Karere ka Gakenke, mu muhanda Musanze-Kigali, imodoka yabo barimo yaraguye bahita bihutanwa mu bitaro.

Kabera Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivurunga, yahamirije Kigali Today aya makuru.

Ati: “Bakoze impanuka mu ma saa mbiri z’umugoroba, nanjye nibwo mbimenye. Ngo bahise babatwara mu Bitaro bya Nemba, i Nemba bambwiye ko borohewe bagiye gutaha.”

Kigali Today mu gushaka kumenya uko abakoze impanuka bameze, Dr Nsabi ku murongo wa telefone, avuga ko bamaze kuva mu bitaro.

Ati: “Twavaga i Musanze twerekeza i Kigali dukora impanuka, twakomeretse ariko bidakabije, Twaraye mu Bitaro bya Nemba, ariko ubu turatashye ni amahoro.”

Loading

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

IMYIDAGADURO

RIB yasabye abafite inzu zikodeshwa kwigengesera

Abafite inzu zikodeshwa by’umwihariko abashaka kuzikoreramo ‘House Party’ basabwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,...

IMYIDAGADURO

APR yanyagiye hafi urunganda Rayon Sports mu ngimbi

Mu gihe hatangiraga imikino ya Shampiyona y’ingimbi, ikipe ya Rayon Sports yanyagiwe...

AMAKURUIMYIDAGADURO

BREAKING NEWS: Miss Muheto yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kabiri taliki 29 Ukwakira 2024, Polisi y’u Rwanda, RNP,...

Don`t copy text!