Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umusirikare yarashe abantu bane amaze kubica, abaturage baramufata baramukubita bamuhindura intere.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru taliki 21 Mata 2024, bibera mu Mujyi wa Goma.
Ntihigeze hasobanurwa impamvu uyu musirikare yarashe aba basivile, byanateye uburakari abaturage maze baramukubita bamugira intere.
Ibi bimaze kumenyerwa muri uyu mujyi, aho hagaragara umutekano muke uterwa n’abasirikare n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Amashusho yagaragaye kuri X yagaragazaga umuntu uryamye mu maraso asa n’uwapfuye, hari n’undi wambaye impuzankano y’igisirikare cya Congo wari ufashwe mu maboko n’abaturage bamujyanye mu modoka ya gisirikare kuko we atabashaga kwigenza.
Umwe mu babonye aya mahano yagize ati: “Abasirikare ba Leta ya RDC bakomeje kwica abaturage ku kuba bafite inzara kubera ko badahembwa, bari kwica abaturage kugira ngo babambure utwabo.”
Abandi bakurikiranira hafi ibyo mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ko “Bigaragara ko igisirikare cya Congo nta ndangagaciro, biri kugaragara cyane bitewe n’uko kuva aho M23 ibashyiriye ku munigo muri Goma ubu buri wese akaba asabwa gusama aye.”
Bivugwa ko kuri ubu umusirikare wese wa Congo uri mu Mujyi wa Goma, iyo ashatse gutanga ubutumwa cyangwa kugira icyo asaba akoresha isasu kandi arashe mu cyico.
Ubwicanyi bw’uyu munsi nta muyobozi wo muri Kivu ya Ruguru uragira icyo abuvugaho, gusa buherutse gutangaza ko nta musirikare cyangwa undi murwanyi wemerewe gutembera mu Mujyi wa Goma yitwaje intwaro.
Abantu bane bishwe uyu munsi biyongereye kuri 48 bamaze kwicwa muri uku kwezi kwa Mata 2024, bamwe basangwa bapfuye abandi bakaraswa na Wazalendo cyangwa abasirikare.