Tuesday, February 11, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Umwana witeguraga ikizamini cya Leta yaguye mu kibuga yari ari muri siporo

Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano, umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko witwaga Ntihinyurwa Pierre wigaga mu wa 6 w’amashuri abanza muri GS Makoko, yikubise hasi mu kibuga ahita yitaba Imana ubwo bari mu isomo rya siporo.

Ntagwabira Silas, Umuyobozi wa GS Makoko, yavuze ko hari saa cyenda n’iminota 50 z’umugoroba, ubwo mwarimu w’isomo rya siporo yajyanaga abanyeshuri muri iryo somo, bagiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru basanzwe bakiniraho, uwo mwana akikubita hasi agapfa.

Avuga ko bageze mu kibuga mwarimu yahaye abakobwa imikino yabo, abahungu bakina umupira w’amaguru. Mbere yo gutangira gukina mwarimu yabanje kubaza niba nta waba arwaye, abarwaye bavamo bajya ku ruhande ntibakina.

Yagize ati: “Uwo nyakwigendera Ntihinyurwa igihe yari ari mu kibuga, umupira uri ku ruhande rwe, agerageze guhamagara ngo bamuhereze, mwarimu abona yikubise hasi, ari wenyine, ajya muri koma.”

Arakomeza ati: “Bahise bampamagara turebye tubona ameze nk’uwapfuye ariko umutima ugitera, mpamagara nyina kuko ari we babana, banatuye hafi y’ishuri na mukuru we wiga mu wa 3 w’ayisumbuye baraza tumujyana kwa muganga mu bitaro bya Kibogora.”

Bamugejejeyo muganga yababwiye ko yamaze gupfa, ubwonko n’umutima byari byahagaze.

Avuga ko byaba ababyeyi ndetse n’inshuti ze, nta ndwara bari bazi nyakwigendera yari afite.

Ati: “Twabajije umubyeyi we na mukuru we niba hari indwara baba bazi yari afite, batubwira ko ntayo bazi, tubifata nk’impanuka yabaye ibindi bizagaragazwa n’isuzuma rya muganga. Nyakwigendera yari ari mu mwaka wa 6 yitegura ikizamini cya Leta.”

Umuyobozi yavuze ko yihanganishije umuryango wagize ibyago, avuga ko bakomeza kuwufata mu mugongo no kuwufasha mu muhango wose ujyanye n’ishyingura.

Mupenzi Naricisse, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yemereye Imvaho Nshya ko aya makuru ayazi.

Ati: “Ni byo. Amakuru dufite ni ayo twahawe n’ubuyobozi bw’ishuri ko umwana yari mu isomo rya siporo n’abandi bana mu kibuga, yikubita hasi bimuviramo urupfu.”

Biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera ushyingurwa kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Mata 2024.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!