Home SIPORO Onana yashimiye abafana nyuma yo kuba umukinnyi mwiza muri Manchester united
SIPORO

Onana yashimiye abafana nyuma yo kuba umukinnyi mwiza muri Manchester united

Umunya-Cameroon Andre Onana nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza waranze ukwezi kwa Werurwe muri Manchester United yashimiye abafana bakomeje kumunambaho bakamushyigira kugeza ahigitse abandi.

Uyu munyezamu w’imyaka 28 yaje muri Manchester united mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri Inter Milan yo mu Butaliyani, yabanje kugorwa no guhamya ibirindiro mu izamu rya Manchester United gusa agenda yiyandayanda kugeza ubwo yigaruriye icyizere n’igikundiro i Manchester.

N’ubwo ikipe ya Manchester United yakomeje kugorwa no kubona intsinzi Onana yakomezaga kugaraga nk’ukomeje umutsi nk’ishyiga ry’inyuma rihetse iyi kipe y’Amashitani atukura.

Mu kwezi kwa Werurwe, Onana yagaragaje guhagara bwuma aho yarinze izamu rye ntinjizwa igitego bakina na Everton, aza gufasha Manchester united gutsinda Liverpool 4-3, yaje gufasha ikipe ye kunganya na Brentford, 1-1. Gusa aza kuyitenguha batsindwa na mukeba Manchester city ubwo yabanyagiraga 3-1, ikosa atatinze kubabarirwa kuko iyi kipe nta kipe ipfa kuyihonoka.

Ubwo yagaragazaga amarangamutima ye nyuma yo guhabwa igihembo, yavuze ko nyuma y’ibibazo yagize mu ntangiriro akinjira muri Manchester, abafana bamubaye hafi abashimira.

Ati:”Ntabwo byari byoroshye, gusa ni amarangamutima meza iyo aribo ushingiyeho, noneho biba akarusho iyo ubonye igihembo nk’iki ukibakesha(Abafana).”

Yunzemo ati”Ni igihembo kivuye mu murava no gukora cyane imyitozo y’inyongera, nakoranye n’abakinnyi bagenzi banjye, nkorana n’abatoza none ubu dufite icyo kwishimira.Mu by’ukuri ni ikintu utageraho wenyine bisaba ubufatanye.”

Andre Onana yagiye yinubirwa kenshi ashinjwa gutsindisha ikipe no gukora amakosa adakenewe, gusa mu kwezi kwa Werurwe ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Manchester united.

Onana byari byaramucanze abafana bamunambaho

 

 

Loading

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

SIPORO

Muri shampiyona Muhire Kevin wa Rayon Sports arabahiga – Darko Novic utoza APR FC

Darko Novic, utoza ikipe ya APR FC, yashimye cyane kapiteni wa Rayon...

SIPOROUBUKUNGU

Samuel muri “Tour du Rwanda” akomeje kuvugwa imyato

Uruganda Ingufu Gin Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka...

SIPOROUBUREZI

Ibihanga biri mu mategeko agenga imikino mu mashuri bidindiza siporo y’igihugu

Buri rushanwa rigira amategeko arigenga kandi aba agomba gukurikizwa kugirango irushanwa rinyure...

SIPORO

Stade Amahoro ihanganiye igihembo na Stade zirimo Santiago Bernabéu ya Real Madrid

Stade Amahoro y’u Rwanda iri muri 23 zihataniye ibihembo by’ibibuga byiza ku...

Don`t copy text!