Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Itsinda ry’abaramyi Callixte & Axella bakunzwe cyane bagiye gukorera igitaramo muri Afurika y’Epfo

Itsinda ry’abaramyi Callixte & Axella bakunzwe cyane bagiye gukorera igitaramo muri Afurika y’Epfo. 

Aba bahanzi bakomoka mu gihugu cy’Uburundi barakunzwe cyane muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana bagiye gukora igitaramo mpuzamahanga kizabera muri Afuruka y’epfo mu mujyi wa Cape town. 

Callixte na Axella  ni abahanzi basanzwe bakorera muzika yabo muri Africa y’Epfo, baritegura gukora igitaramo bise Yarambabariye.

Calixte na  Axella  ni itsinda ry’umugore n’umugabo rikomeye cyane  ryatangiye muzika bakiri bato abo bombi bayobora itsinda ry’abaramyi aho basengeraga mu Burundi nk’uko babitangaje mu kiganiro cyihariye bagiranye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru UMURUNGA.com. 

Calixte na Axella batangarije UMURUNGA.com ko bateganya gushyira   hanze izindi ndirimbo mbere y’uko uyu mwaka wa 2024 urangira.

N’ubwo amakuru twamenye ari uko imyiteguro yo gushyira hanze iyi Album, ikorwa buri gihe, ntabwo harajya ahagaragara byinshi kuri yo cyane ko ngo hari udushya twinshi bahishiye abazitabira iki gitaramo.

Callixte na  Axella baratumira abanyarwanda n’abarundi bansanzwe batuye muri Afuruka y’epfo cyane cyane mu mugi wa  Cape town n’abandi bose  bakunda kuramya no guhimbaza Imana babasaba kuzifatanya nabo. 

Iki gitaramo kiza ku itariki 21 Mata 2024, i saa cyenda z’amanywa. 

Callixte na Axella ni itsinda ry’umugore n’umugabo

Indirimbo bitiriye Album

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!