Thursday, January 2, 2025
spot_img

Latest Posts

“Ishuri rizagagaza isuku nke y’amafunguro umuyobozi azahanwa” IRERE Claudette

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bategetswe kwita ku isuku n’isukura mu bigo bayobora by’umwihariko isuku y’amafunguro ahabwa abanyeshuri. Umuyobozi ishuri rye rizagaragarwaho n’isuku nke azabihanirwa. Ibi bikubiye mu ibaruwa No 0860/12.00/2024 yo ku wa 14 Mata 2024, umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi IRERE Claudette yandikiye abayobozi b’amashuri bose.

Dore ibikubiye muri iyo baruwa

Madamu /Bwana Umuyobozi w’Ishuri (bose)

Impamvu: Kwibutsa ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya gahunda yo gufatira ifunguro
ku ishuri

Madamu/Bwana Muyobozi w’ishuri,

Nshingiye ku mabwiriza agena uburyo bwo kugaburira abanyeshuri ku ishuri yo mu 2021 nk’uko mwayagejejweho binyujijwe ku buyobozi bw’Akarere, akaba ndetse agaragara ku
rubuga rwa Minisiteri y’Uburezi, cyane cyane, umutwe wayo wa kane n’uwa gatanu, urebana no kubika, gucunga ibiribwa, gutegura amafunguro no kugaburira abanyeshuri ku ishuri;

Mbandikiye mbibutsa ko gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza ari inshingano zo kwitabwaho kimwe n ‘ibindi bikorerwa ku ishuri muri rusange. Kuva gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yatangira, hamaze kugaragara abanyeshuri benshi bagerwaho n’ingaruka zikomoka ku isuku nke mu mitegurire y’amafunguro mu gikoni ndetse n’ububiko butanoze bw’ibiribwa. lbi byagaragaye kuri amwe mu mashuri yo mu turere twa Nyagatare, Rubavu, Rulindo, Huye, Burera na Karongi.

Mu gihe dutangira igihembwe cya gatatu cy’amashuri, ni ngombwa ko ibi bikurikira bishyirwa mu bikorwa bikanakurikiranwa umunsi ku wundi:

1. Gushyiraho no kuvugurura komite ishinzwe isuku mu kigo:

Buri kigo cy’ishuri kirasabwa gushyiraho cyangwa kuvugurura/ kuzuza komite ishinzwe isuku mu kigo muri rusange, by’umwihariko ikita aho amafunguro ategurirwa n’aho afatirwa, ikajya
ikurikirana imiterere y’isuku buri munsi. lyo komite iyobowe n’umuyobozi w’ishuri, ikaba igizwe n’aba bakurikira:

.Umuyobozi wishuri;
.Umucungamutungo (ku bigo by’amashuri bibafite);
.Abarimu babiri bahagarariye abandi (Umugabo n’umugore);
.Abanyeshuri babiri bahagarariye abandi (umuhungu n’umukobwa)
.Uhagarariye abatetsi.

2. Imicungire y’ibiribwa:

Ibiribwa bigomba kubikwa mu buryo butuma bitangirika nk’uko
bikubiye mu mabwiriza (bidateretse hasi, bigaterekwa ku mbaho zabugenewe-pallets), bidakora ku rukuta (hagati ya 10cm -15cm), icyumba cy’ububiko bw’ibiribwa kigomba kuba kinjiza umwuka mwiza(ventilation), kandi buri bwoko bw’ibiribwa butavanze n’ubundi no kugenzura buri gihe ko nta mazi yinjiramo cyangwa udukoko twangiza
imyaka. Ibyinjiye mbere mu bubiko nibyo bigomba gusohorwamo mbere, ndetse n’ibirangiza igihe mbere bigasohorwamo mbere mu gihe cyo kubiteka.

Ifishi y’imicungire y’ibiribwa (store card) igomba kuzuzwa buri gihe, ikagaragaza ingano y’ibyinjiye, ibyasohotse n’ibisigaye mu bubiko. Amabwiriza y’imicungire y’ububiko bw’ibiribwa agomba kumanikwa ahagaragara mu bubiko bw’ibiribwa ku buryo agaragarira buri wese kandi akubahirizwa.

lcyitonderwa:

1. Mu rwego rwo kwirinda indwara zishobora guterwa no kunywa amata adatunganije neza, amata yonyine yemewe guhabwa abanyeshuri ni apfundikiye yatunganyirijwe
mu ruganda gusa (Pasteurized and packaged milk) kandi abanyeshuri
bakayanywera mu bikoresho bifite isuku ihagije.

Umuyobozi w’ikigo na komite ishinzwe kwakira ibiribwa bafite inshingano zo
gusuzuma neza ko ibiribwa bizanwe na rwiyemezamirimo byujuje ubuziranenge
(byujuje ibiro byabugenewe, bigaragagaza igihe byakorewe n’ igihe bizarangirira, kandi bitarimo imyanda amabuye). Ibiribwa bitujuje ubuziranenge cyangwa ibyarangije igihe, ntibigomba kwakirwa. Mu gihe habayemo impaka hakwiyambazwa umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri kuri telephone ngendanwa +250784446876 cyangwa kuri e-mail: tmukamugambi@mineduc.gov.rw.

3. Gutegura amafunguro no kugaburira abanyeshuri:

Amafunguro ategurwa n’abatetsi bafite imyaka ibemerera gukora akazi, b’indacyemwa mu mico no mu myifatire, bafite icyemezo cya muganga kigaragaza ko nta burwayi bwandura bafite, barangwa n’isuku ku mubiri no ku myambaro.
Bagomba kuba kandí bambaye umwambaro w’akazi utangwa n’ikigo cy’ishuri bakorera, ndetse bazi gusoma no kwandika.

4. lsuku y’amafunguro n’aho ategurirwa:

Amafunguro ahabwa abanyeshuri agomba guteguranwa isuku ihagije. Ibiribwa bitetse n’ibiribwa bidatetse (urugero: imbuto) bigomba gutandukanywa mu gihe biri aho bitegurirwa. Mu gikoni hagomba kuba isuku ihagije kandi hamanitse amabwiriza y’isuku ndetse n’urutonde rw’ibigomba kwitabwaho mu gusukura igikoni. Mu gihe cyo gutegura ibiribwa, hagomba gukoreshwa amazi meza n’ibikoresho bifite isuku ihagije.

Urutonde (Checklist) rw’ibikwiye kwitabwaho mu kugenzura isuku y’igikoni, ni ibi bikurikira:

.Aho gukarabira intoki;
.lgikoni gikoropye neza cyangwa gisukuye neza;
.lgikoni kitagaragaramo umurayi
.Ibikoresho byifashishwa mu guteka bisukuye;
.Aho gutereka ibiribwa byaruwe hakwiye (bidateretse hasi);
.Abatetsi bafite isuku ku myambaro no ku mubiri;
.Imiyoboro isohora imyotsi yo mu gikoni ikora neza,
.Icyobo gifata amazi aturuka mu gikoni gipfundikiye neza ku buryo butateza umwanda cyangwa impanuka;
.Aho kumukiriza amasahane y’abanyeshui habugenewe kandi hatari hasi;
.Ibindi byakongerwaho na komite ishinzwe isuku mu kigo mu rwego rwo kurushaho kunoza isuku no kubahiriza andi mabwiriza asanzwe ajyanye ni’suku n’isukura.

5. Isuku mu gihe cyo gufata amafunguro:

Abanyeshuri bagomba gukaraba intoki n’amazi meza n’ïsabune mbere yo gufungura. Amafunguro agomba gufatirwa ahantu hari isuku ihagije ndetse n’abagaburira abanyeshuri bakaba bafite isuku. Nyuma yo gufata amafunguro ni ngombwa kwita ku isuku y’aho abanyeshuri baririye ndetse no koza neza hakoreshejwe amazi meza n’isabune ibikoresho byakoreshejwe kandi bikabikwa ahabugenewe nyuma yo kubyumutsa.

Icyitonderwa:

1. Ishuri rizagaragaraho umwanda by’umwihariko mu bubiko bw’ïbiribwa, mu gikoni, ku batetsi, ahafatirwa amafunguro n’ahandi, umuyobozi waryo azabihanirwa. Ibi bijyana n’ingaruka za hato na hato zigaragara ku banyeshuri biturutse ku bibazo bijyanye no kutubahiriza amabwiriza ajyanye n’isuku n’ isukura cyane cyane umwanda.

2. Buri muyobozi w’ishuri arasabwa gutanga raporo buri gihembwe ku buyobozi bw’akarere igaragaza uko isuku mu ishuri ayobora ihagaze hibandwa cyane ku mitegurire y’amafunguro. lyi raporo niyo izajya ishingirwaho mu ikurikirana ry’aya
mabwiriza (inspection).

3. Amashuri azagaragaza ubudasa mu guharanira isuku n’isukura muri rusange ndetse akanagaragaza umwihariko ku mitegurire y’amafunguro no kwita ku buzima bwiza bw’abanyeshuri, azajya agenerwa ibihembo ku rwego rw’igihugu.

Tuboneyeho kandi kwibutsa ibigo bya Leta ndetse n’ibifatanya na Leta ku bw’amasezerano ko bagomba kwibutsa no gushishikariza ababyeyi gutanga umusanzu wabo ku ishuri bawunyujije kuri compte y’ishuri igomba kuba iri muri Umwalimu Sacco cyangwa se bakifashisha uburyo bushya bwa Mobile Money bakoresheje telefoni
ngendanwa bakanda “182*3*10*1#. Murasabwa kumenyesha ababyeyi nimero ziranga abanyeshuri (student codes) kugirango babashe gutanga umusanzu wabo byoroshye.

Mugire amahoro.

IRERE Claudette
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi niwe washyize umukono kuri iri tangazo
Bimenyeshejwe:
Minisitiri w’Uburezi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali
Guverineri w’intara (bose)
Umunyamabanga Uhoraho, MINEDUC
Umuyobozi w’Akarere (bose)
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (bose)

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!