DRC: M23 na FARDC baramukiye mu ntamba ikomeye

Nyuma y’agahenge katamaze kabiri, kuri uyu wa mbere taliki 15 Werurwe 2024, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haramukiye imirwano yahuje inyeshyamba za M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mirwano irimo kubera mu gace ka Nyamubingwa ho muri gurupema ya Mupfunyi-Shanga, muri Teritwari ya Masisi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Harimo kwifashishwa intwaro ziremereye n’izoroheje gusa urusaku rwazo abantu baherereye i Ngungu babyumva.

FARDC n’ihuriro bafatanyije ngo ni bo bashoje urugamba, aho batangiye barasa ku birindiro bya M23.

Kugeza magingo aya amakuru atugeraho avuga ko abasirikare ba FARDC n’abo bafatanyije batangiye guhunga.

N’ubwo bimeze bitya muri Nyamubingwa ngo mutundi duce twinshi muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo, ngo hari umutuzo, gusa barwamiye amajanja ku mpande zombi biteguye ko igihe  icyo cyose rwakwambikana.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari abahatakarije ubuzima, abafashwe bugwate cyangwa intwaro zahafatiwe n’ibyangijwe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!