Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Beni:Abasaga 40 bamaze kwicwa na ADF mu byumweru 3

Mu ntara ya Beni yo mu Majyaruguru ya Kivu haravugwa abaturage bagera kuri 40 bamaze kwicwa n’umutwe wa ADF mu gihe kitageze ku byumweru.

Igitero giheruka cyabaye ku wa Gatanu ushize cyahitanye abantu 15 barimo abagore 6 mu gace ka Sayo.

Abaturage ba Beni bakomeje guhinda umushyitsi aho bahora biteguye ko izi nyeshyamba zigometse ku butegetsi bwa Uganda zabavutsa ubuzima.

Izi nyeshyamba ziganje mu duce twa Mangina, Mavivi, Sayo, Bunji, Matembo, Mutube, Kasanga-Tuha n’ahandi.

Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe izi nyeshyamba zisa n’izatanze agahenge, ibi bikaba bisa n’ibirimo gutungurana kuko ubusanzwe ibi bitero byo kwangiza no kwica abantu izi nyeshyamba ntabwo zakundaga kubikora mu kwezi kwa Ramadan.

Abatangabuhamya bavuga ko mu cyumweru gishize kandi mu ishyamba rya Mutube, muri Komini ya Mavivi, izi nyeshyamba ngo zahiciye abaturage 9.

Ku italiki 4 Werurwe, abasivili 5 barishwe, naho inzu zisaga 10 zitwikwa n’abantu bitwaje intwaro.

Pépin Kavota, ni Perezida wa Sosiyete Civil mu mugi wa Beni, yamaganye ubu bwicanyi, asaba ko igisirikare gukwiye guhiga bukware izi nyeshyamba.

Ati”Nkeka ko byihutirwa ko inzego zose bireba cyane cyane iz’ubuyobozi zakanguka zigahagurukira ubu bwigomeke. Ubuyobozi bwo hejuru bukwiye gufata ingamba zihutirwa zo kurinda abaturage. ”

Kapiteni Anthony Mwalushayi, ni umuvugizi wa Gisirikare wa Operation Sokola 1, ihuriwemo n’ingabo za Congo na Uganda, ishinzwe guhashya izi nyeshyamba, yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda gushyira ibintu byose ku mbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo kwirinda guha icyuho n’amakuru izi nyeshyamba.

Amajwi yakomeje kugenda atanga impuruza asaba ko mu Burengerazuba bwa Congo, cyane cyane muri uyu mugi wa Beni, hagomba kongerwa ingabo zihuriweho na Congo na Uganda, mu rwego rwo kurushaho guhashya umutwe w’inyeshyamba wa ADF ukomeje kugarika ingogo no guhungabanya umutekano muri aka gace.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!