Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Kwibuka30:Madamu Claudette IRERE yifatanyije n’Akarere ka Rwamagana mu gushyingura imibiri 13 mu cyubahiro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Madamu Claudette IRERE, yifatanyije n’Ubuyobozi n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mata 2024, aho habaye no gushyingura mu cyubahiro imibiri 13 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbu.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbu ni rumwe mu nzibutso 11 mu Karere ka
Rwamagana ziruhukiyemo imibiri 83,871 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo n’izindi nzego.

Madamu Claudette IRERE kugeza ubu ni imboni y’Akarere ka Rwamagana.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!