Home AMAKURU KWIBUKA Ubuhamya bwa Eugenie wazaniwe amazi y’imvura yo kunywa n’imbwa
KWIBUKA

Ubuhamya bwa Eugenie wazaniwe amazi y’imvura yo kunywa n’imbwa

Byukusenge Eugenie utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, ahahoze ari muri Komine ya Kanombe ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu buhamya bwe avuga ko n’ubwo Jenoside yabaye ari umwana ariko ngo hari ibyo yajyaga abona.

Avuga ko mu ishuri we na bagenzi be iyo batabitaga Abatutsi avuga ko babitaga Inyenzi.

Ati: “Twaba dukina n’abandi bana ayo mazina bakayatwita, twajya mu ishuri bakaduhagurutsa. Rimwe na rimwe najyaga mpaguruka mu Batwa, mu Bahutu no mu Batutsi.”

Yajyaga abwirwa n’umwarimu wigishaga ku ishuri rya Rusheshe witwaga Lodia, ngo ajye kubaza Se wabo wigishaga kuri iryo shuri Ndakebuka wari uzwi ku izina rya Fondateur, icyo ari cyo.

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, umubyeyi we yateshejwe agaciro n’umupolisi wa Komini Kanombe witwaga Kiwi ndetse akanababwira ko bagombaga gupfa.

Barasahuwe inka z’iwabo ziribwa n’Interahamwe, umunsi wamubereye mubi cyane ni taliki 09 Mata 1994.

Nyina wa Byukusenge yari afite abana barindwi, bamujishuye umwana muto yari afite maze bamuroha muri Nyabarongo, bica abana bari kumwe batwara ingobyi.

Avuga ko imvura yaguye nyinshi cyane, ikamutembana maze agafatwa n’ibyatsi bya vetiveri icyo gihe byanamubereye ubwihisho.

Icyo gihe Interahamwe zaramushatse ziramubura, asubira mu rugo yihisha mu cyobo bakuyemo amatafari.

Ati: “(…) Imbwa yari iri mu rugo irambona, imbonye iraza irampunahuna irangije iragenda izana akadobo karimo amazi y’imvura ikantereka iruhande.”

“Ngiye kubona mbona irongeye irirukanse izanye ikijumba igifite mu kanwa irangije irakimpa, amazi naranyoye,
ikijumba ndakirya imbwa iragenda nibwo namenye ko iwacu bapfuye, Mama baramuroshye n’abana bose.”

Ashima ko yashibutse agashobora kwiga, ubu akaba ari umucuruzi wacuruje bikemera, kandi akaba ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byukusenge Eugenie arasaba abarokotse Jenoside gukomera kandi ntibaheranwe n’agahinda.

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURUKWIBUKA

Kwibuka30:Madamu Claudette IRERE yifatanyije n’Akarere ka Rwamagana mu gushyingura imibiri 13 mu cyubahiro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Madamu Claudette IRERE, yifatanyije n’Ubuyobozi n’abaturage...

AMAKURUKWIBUKA

Kwibuka30:Kamonyi,umwenda dufitiye abacu ni ukubibuka tuzirikana ineza yabarangaga ndetse n’urupfu rubi bapfuye

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kamonyi avuga ko umwenda Abanyarwanda dufitiye...

AMAKURUKWIBUKA

#Kwibuka30:Amateka y’Abanyapolitiki bibukwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku Rwibutso rwa Rebero hasorezwa icyumweru cy’icyunamo kuri uyu wa wa 13...

Don`t copy text!