Ikigega RNIT Iterambere gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’imigabane ku ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust/ RNIT), umutungo wacyo warazamutse ugereranyije n’imyaka yashize kuva gitangiye mu 2016.
Ubuyobozi bw’Ikigega RNIT Iterambere, butangaza ko umutungo w’iki kigega wageze kuri Miliyari zisaga 41 z’Amafaranga y’u Rwanda muri 2023, uvuye kuri Miliyari zirengaho 28 wariho muri 2022.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe mu nama rusange y’abanyamuryango b’icyo kigega yabaye ku wa Kane tariki 28 Werurwe 2024.
Ubuyobozi bwavuze ko kwiyongera k’umutungo byatumye haboneka inyungu ingana na Miliyari 3,494,623,091 zivuye kuri Miliyari 2,209,399,923 bivuze ko inyungu yazamutse ku kigero cya 53%.
Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambre Fund, Jonathan Gatera Sebagabo, yavuze ko byose babigezeho babikesha abanyamuryango beza kandi batahwemye kumva umurongo washyizweho mu kwiteza imbere.Umwaka wa 2023 ngo uretse kuba barungutse, ariko ngo ni umwaka wanabaye mwiza .
Yagize ati: “ Mu mwaka wa 2023 twungutse abashoramari bagera ku bihumbi birindwi biyongereye, ni umubare utubutse kuba twaravuye ku bihumbi 12. Uyu munsi tumaze kurenga ibihumbi 20, abantu ku giti cyabo, ariko n’abantu bishyira hamwe mu bimina bariyongereye ni benshi cyane.”
Bamwe mu baturage baganiriye na BWIZA, bavuze ko bishimiye kwiteza imbere binyuze muri iki kigega cya RNIT kuko bifite icyo bisobanuye ku bukungu bwabo.
Umwe ati”Nta kiza nabonye nk’iki kigega, aho wizigamira amafaranga akagenda yungunguka umunsi ku wundi kandi washaka no kuyabikuza igihe ushakiye ukayabona.Icyo nabwira abataraba abanyamuryango ni uko bahombye rwose.”
Mugenzi we ati “Nari naratekereje umushinga ariko ntafite igishoro, si uko mugenzi wanjye yambwiye ku by’iki kigega maze nshyiramo umutahe muto ntegereza umwaka ariko byarangiye ntangiye wa mushinga ubu urimo kugenda neza natangiye no kunguka.”
Muri iyo nama kandi nibwo hatangijwe ku mugaragaro uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga, muri serivisi zitandukanye zitangirwa muri icyo kigega.