Home AMAKURU Umugore utazwi yasigiye nyina w’impanga agahinda nyuma yo kumwiba umwana umwe
AMAKURU

Umugore utazwi yasigiye nyina w’impanga agahinda nyuma yo kumwiba umwana umwe

Umugore utaramenyekana akomeje gushakishwa n’urwego rushinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda, kugira ngo agarure umwana umwe yibye mu mpanga zari zavutse.

Raporo ya Polisi yo muri iki gihugu igaragaza ko umugore yaje yiyoberanyije yinjira mu cyumba cy’umubyeyi wari uvuye kubagwa yabyaye impanga (umuhungu n’umukobwa) ameze nk’aho ari kwita kuri abo bana.

Hashize igihe gito umwe mu bana bavutse w’umuhungu yaburiwe irengero, barebye na wa mugore baramubura.

Biravugwa ko ukekwaho kwiba umwana ngo yaje yigize nk’umukozi ukora aho, ntihagira umuntu umutahura. Yakomeje kwiyoberanya kugeza ubwo ari we usigaye yita kuri izo mpanga.

Uyu mugore utazwi yacunze umubyaza, ndetse n’umurwaza bagiye hanze gato ahita aterura umwana umwe w’umuhungu aramujyana, ibi byanditswe n’ikinyamakuru cya Nile Post.

Bimwe mu byatumye uyu mugore ajyana uyu mwana nta muntu umubonye, nyina w’impanga yari yabazwe agisinziriye atarazanzamuka.

Anguica Josephine, Umuvugizi wa Polisi muri ako gace mu Burengerazuba bwa Nile, yemeje ko habayeho uburangare bwa Chandiru Beatrice wari umurwaza na Drateru Hella witaga ku mpinja zavutse nk’umubyaza.

Umubyeyi wibwe umwana uzwi ku mazina ya Afekuru Baifa atuye mu Karere ka Maracha, umunsi wa taliki 04 Mata 2024, wamubereye umwijima kuko yazanzamutse asanga umwana we yatwawe n’umuntu atazi.

Uwari urwaje uyu mubyeyi ni muramukazi we, yahise ageza ikirego kuri Polisi, avuga ko umuntu utazwi yinjiye mu Bitaro bya Koboko biherereye mu gihugu cya Uganda yiba umwana wa Baifa.

Anguica Josephine, uvugira Polisi muri ako gace, yavuze ko hatangijwe iperereza kugira ngo uwo mwana aboneke, asaba abaturage ubufatanye kugira ngo uwihishe inyuma y’ubwo bujura atahurwe.


 

Loading

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!