Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURURDC: SANDF yanyomeje abavuze ko abasirikare bayo babaye ibigwari imbere ya M23

RDC: SANDF yanyomeje abavuze ko abasirikare bayo babaye ibigwari imbere ya M23

Igisirikare cya Afurika y’Epfo, SANDF, cyateye utwatsi amakuru avuga ko hari Ingabo zacyo ziri mu Burasirazuba bwa Congo, zafashwe mpiri n’umutwe wa M23.

Ku wa Kabiri taliki 02 Mata 2024, Ikinyamakuru National Security News cyari cyatangaje ko Ingabo za Afurika y’Epfo zagabye igitero kuri M23 zigezeyo zimanika amaboko.

Cyavugaga ko bamaze kumanika amaboko, bamwe mu basirikare benshi ba Afurika y’Epfo bagejejwe mu maboko ya M23 maze bahinduka imfungwa z’intamabara.

Cyaragiraga kiti “Muri iki Cyumweru ibibazo ku iyoherezwa rya SANDF mu Burasirazuba bwa RDC byariyongereye cyane. Yaratakaje cyane ubwo yagabaga igitero kuri M23. Muri iyi mirwano, bivugwa ko bamwe mu basirikare ba Afurika y’Epfo bishyiriye M23, bagirwa imfungwa hamwe n’abandi ba Malawi.”

Kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Mata 2024, Siphiwe Dlamini, Umuvugizi wa SANDF, yatangaje ko “Nta basirikare babiri b’igisirikare cyabo bishyiriye M23.”

Kuva mu kwezi ku Ukuboza mu 2023, abasirikare barenga ibihumbi 2000 ba Afurika y’Epfo boherejwe mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo bafashe iki gihugu kurwanya M23.

Izi ngabo za Afurika y’Epfo ntizahiriwe n’urugamba kuva zagera mu Burasirazuba bwa Congo kuko mu minsi ishize hari ingabo zabo byatangajwe ko zapfiriye i Goma, kandi kwimura M23 mu birindiro byayo byarazinaniye.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!