Coroneille Nanga, Umuyobozi w’Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, yemeje ko bagiye gufata umujyi wa Goma mu gihe gito, ubundi bagakomeza no gufata ibindi bice bakazasoreza ku murwa mukuru Kinshasa, banaboneraho no guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Mu nama yari yahurijwemo abaturage bo muri Teritwari ya Rutshuru, imwe mu zigenzurwa na AFC/M23 ku kigero cya 90%, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Nanga yavuze ko ihuriro ayobora rifata Perezida wa RD Congo nk’umubeshyi, umujura wibye amajwi mu matora.
Ati: “Tshisekedi ntitumuzi nka Perezida. Ntakiri Perezida n’inzego zose yashyizeho ntituzizi, turi munzira yo kubirukana. Tuzagenda dushyireho kubana mu bumwe, dukureho ironda koko, dukureho ububeshyi n’inyerezwa ry’umutungo.”
Yavuze ko intego nyamukuru y’imirwano ihuriro ayoboye rihanganyemo n’igisirikare cya Leta, ari umucyo uturutse mu Burasirazuba bwa RD Congo, werekeza kubohora igihugu cyose.
Ati: “Ni umucyo uturutse hano uyu munsi, umucyo wo kujya kubohora Congo yose, tuzafata Rutshuru yose mu Burasirazuba, tuzafata Goma, ariko Goma siyo ntego ahubwo ni inzira. Tuzaturuka mu Burasirazuba tugende mpaka tugeze mu Burengerazuba.”
Nanga yongeyeho ko nyuma yo gufata ibice byose byo mu Majyaruguru ya Congo, bazamanuka bagafata umurwa mukuru Kinshasa, ari bwo bazaba babohoye Congo yose.
Ati: “Icyo nababwira uyu munsi ni uko, Congo ari imwe. Ni ngombwa ko tubana mu bumwe, ntihariho umunyekongo, umuruba cyangwa umuswahili. Twese turi Abakongomani. Intego yacu ni ugufata igihugu cyose kugira ngo dutangire kubaho mu mahoro no mu iterambera. Aha rero muri Rutshuru hatangiriye umucyo kandi utangiye gukwirakwira hose.”
Arongera ati: “Urubyiruko muze mwiyunge ku gisirikare kugira ngo dukore izo mpinduramatwara dutunganye igihugu. Tugiye kugenda dukureho ubutegetsi bwa Tshisekedi.”
Abaturage bari bitabiriye inama bagaragara mu mashusho bishimye bavuga bati “Mugire vuba mufungure inzira” bimwe mu byo Nanga yabemereye ko bigiye gukorwa vuba.
Inzira abaturage basaba ko zafungurwa ni izihahirana n’Umujyi wa Goma, kuko kuri ubu zose zafunzwe n’umutwe wa M23, abari muri uwo mujyi bo bavuga ko ubuzima bwahenze kuko batagihahirana n’abo mu cyaro.
AFC/M23 igenzura bimwe mu bice byo muri Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi ariko nta na hamwe igenzura ku kigero cy’100%.
Abasezenguzi bamwe na bamwe bo bavuga ko iri huriro rigifite akazi gakomeye kuko mu Majyaruguru ya Congo ngo niho hakiri abaturage benshi bahohoterwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo babaziza uko basa n’ururimi bavuga babashinja ko ari Abanyarwanda.