Ibi byabereye ku nyubako ya Promise house iri mu kagali ka Nyagatovu,mu murenge wa Kimironko wo mu karere ka Gasabo, mu mugi wa Kigali kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Werurwe 2024.
TV 1, dukesha iyi nkuru yatangaje ko Ndayisenga Ramadan, 32, ngo abaturage bamubonye asohoka mu yindi nyubako iteganye n’uyu muturirwa, isanzwe ikorerwamo ibikorwa byo gutega by’imikino y’amahirwe bizwi nka betting, ngo yaje azamuka muri iyi nzu, maze ageze ku igorofa rya kane arasimbuka agwa mu gikari cyayo ahita apfa.
Ababibonye ngo bakeka ko yafashe uyu mwanzuro nyuma yo gutega miliyoni eshanu(5000000 FRW), mu mikino y’amahirwe izwi nk’akadege maze zose zikahatikirira.
Umwe mu babibonye yagize ati’’Ubwo rero mu kwiyahura ngo yazamutse aha ngaha, yari avuye buri beti ngo yari ariwe amafaranga. Azamutse aha ngaha ajya inyuma, muri floor yo hejuru aba aramanutse yikubita hasi.’’
Undi ati’’Amaze kuribwa rero yahise afata umwanzuro wo kujya kwiyahura. Nanjye sindimo kubyiyumvisha, {aseka} kujya ku betting miliyoni eshanu, ni ibintu ntarimo kumva neza.’’
Undi mugore wari aho byabereye yagize ati:’’Ya bettinze miliyoni eshanu barazirya, ahitamo kwiyahura. Ni uyu munsi yazibettinze ahitamo kuza kwiyahura.’’
Abaturage bavuga ko uyu mwanzuro yafashe utari ukwiriye kuko ngo yagombaga gutegereza akazashora andi nawe akagaruza ayo yashoye, kuko ushora ukeneye kurya nabo bakeneye kurya.
Hari abahamyaga ko ashobora kuba yari yarabimenyereye gusa kuri iyi nshuro akaba yashyizeho menshi ashaka indonke ntibigende neza.Abaturage bagira bagenzi babo inama babasaba kubanza gushishoza no kumenya neza ibyo bagiyemo bagakura amaboko mu mufuka bagakora aho kwiringira amahirwe.
SP Sylvestre Twajamahoro, ni umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mugi wa Kigali, yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro nyakuri yo kwiyahura k’uyu musore, ati:’’Amakuru y’uriya muntu wiyahuye twayamenye y’uko yamanutse kuri etage, bikekwa ko yakinnye imikino y’amahirwe bikaba ari byo byatumye yiyahura amaze gutsindwa ariko nta gihamya kigaragaza ko ari cyo cyatumye yiyahura.Iperereza riracyakorwa, ubwo ikizava mu iperereza dushobora kumenya icyatumye yiyahura.’’
Amakuru yatangwaga na bamwe mu baganiriye n’uyu nyakwigendera ubwo yari amaze guhomba atyo ngo ni uko ayo mafaranga atari aye, iwabo ngo bari bayamuhaye bamutumye ngo ayajyane kuri Banki, ari nacyo bashingiraho ko yananiwe ku byakira maze bikamutera kwiyahura.