Muri RD Congo, i Lubumbashi umupasiteri w’Itorero ry’Ububyutse, yasezeranye n’umugabo n’umugore bizerwa muri iryo torero guha umwana wabo ibiyobyabwenge byinshi (ibinini bisinziriza) kugira ngo bavuge ko umwana wabo yari amaze gupfa nyuma aze kumukoreraho igitangaza cyo kumuzura.
Mbere yo gushyingura bageze ku irimbi pasiteri araza asengera uwo mwana kugira ngo azuke maze abantu benshi bizere igitangaza akoze, bityo bayoboke itorero rye bavuga ko bafite imbaraga zizura n’abamaze gupfa.
Kubwamahirwe make ya pasiteri umwana yanze gukanguka, kuko yari yahawe igipimo cy’umuti cyarenze imyaka ye n’ibiro yari afite, birangira umwana apfuye burundu.
Nyuma y’ibyo byose nyina w’uwo mwana kwihangana byaramunaniye, maze mu marira menshi mu maso ahishura uko byateguwe ku mugaragaro.
Polisi yahise ita muri yombi Pasiteri n’ababyeyi bombi b’uwo mwana.