Home AMAKURU Nyamasheke: Abahungu babiri bavukana baguye mu bwiherero bumwe
AMAKURU

Nyamasheke: Abahungu babiri bavukana baguye mu bwiherero bumwe

?

Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karambi mu Kagari ka Rushyarara ho mu Mudugudu wa Mizero, abasore babiri bavukana baguye mu bwiherero bahita bitaba Imana.

Abitabye Imana ni Ntakirutimana Modeste w’imyaka 23 y’amavuko na murumuna we witwa Havugimana Venuste w’imyaka 20 y’amavuko bombi bakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company.

Amakuru avuga ko inkomoko y’ibi byago byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane taliki 21 Werurwe 2024, ari ikofi yari iguye mu bwiherero.

Abaturanyi babo bavuze ko umuvandimwe yataye ikofi mu bwiherero ashatse kuyikuramo agwamo n’undi aje gutabara bigenda gutyo.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “Umwe yagiye mu bwiherero ikofi ye igwamo, ashaka kuyikuramo agwamo. Murumuna we avuye mu kazi yumva mukuru we atakira mu bwiherero, agiye kumutabara nawe agwamo.”

Hagabimfura Pascal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, yavuze ko abo basore bahise bitaba Imana.

Yagize ati: “Byabaye ejo ku mugoroba saa kumi n’imwe. Ikofi ya Ntakirutimana Modeste w’imyaka 23 yaguye mu bwiherero akuraho igiti ngo ayikuremo, bimunanira kuvamo, murumuna we Havugimana Venuste w’imyaka 20 aje kumutabara nawe agwamo, bahise bitaba Imana.”

Uyu muyobozi w’Umurenge yakomeje avuga ko bikekwa ko ari gaze yo mu bwiherero yabakuruye bagwamo.

Ati: “Turakeka ko ari gaze yo mu bwiherero yabakuruye bose bagwamo, imirambo yabo twayiraje mu Kigo Nderabuzima cya Kivugiza turayishyingura uyu munsi.”

Uyu muyobozi yatanze ubutumwa asaba abaturage ko ugize ikibazo cyamugiraho ingaruka mbi atakihererana, ahubwo yabanza akagisha inama, akanifashisha inzego zikamufasha kugishakira igisubizo.

Src: Umuseke

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!