Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Kamonyi: Bifuza ko Urwibutso rwa Mugina rwavugururwa

Bamwe mubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komini Mugina mu murenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi, abaturage ndetse n’abafite abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugina bongeye kugaragaza icyifuzo cy’uko urwibutso rwakubakwa ku buryo burambye kuko ahashyinguye abazize Jenoside basanga hadatunganye neza nk’uko bikwiriye.

Ubwo yaganiraga na UMURUNGA Bwana Samuel HABINEZA umwe mu baturage bo muri uyu murenge wa Mugina yavuze ko ukurikije amateka y’ibyabereye ku Mugina mu gihe cya Jenoside ndetse ukanagendera ku mubare munini w’imibiri iruhukiye mu rwibuto rwa Mugina, uru rwibutso rukwiye kuvugururwa rugashyirwa ku rwego rwiza kuko ubu ikigaragara ari imva zibitse imibiri.

Ati: “Ubundi ugendeye ku mateka y’ibyabaye hano kuri kiliziya gatolika ya Mugina ndetse ukagendera no ku mubare w’imibiri ishyinguye hano ku Mugina, uru rwibutso rwakabaye ruri ku rwego rwiza.

Hakabaye hubatse neza, dufite aho twashyira amafoto ndetse n’amazina y’abahashyinguye, ariko ibyo byose ntabyo. Kugeza ubu ikigaragara ni imva zibitse imibiri”

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Sylvere NAHAYO, yavuze ko hari gahunda yo kuvugurura inzibutso, mu Karere ka Kamonyi hakaba hazatunganywa inzibutso 3 harimo Urwibutso rwa Kamonyi rwubatse mu Kibuza, Urwibutso rwa Bunyonga ruri mu murenge wa Karama ndetse n’urwibutso rwa Mugina.

Dr Nahayo Sylvere,Meya w’Akarere ka Kamonyi

Avuga ko hari ibyakozwe kuko urwibutso rwa Bunyonga rwo rwamaze gutunganywa ubu hakaba harimo gukorwa inyigo y’uko hatunganywa Urwibutso rwa Mugina.

Ati: “Nibyo dufite na gahunda yo kwagura uru rwibutso rwa Mugina kugirango aha hantu hamere neza kurushaho ndetse no kureba uburyo hajya inzu y’amateka nubwo tutarabasha kuyishyira mu bikorwa.

Twagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi, twibwira ko igisigaye ari ukureba uko haboneka ubushobozi kugirango uru rwibutso rutunganywe rujye ku rwego rwiza.” Uyu muyobozi yirinze gutangaza igihe cyaba gisigaye ngo uru rwibutso rutunganywe ariko avuga ko biri muri gahunda kuko izindi nzibutso ebyiri hari ibyakozweho bityo rero hatahiwe urwibutso rwa Mugina.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mugina rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi mirongo itanu n’icyenda. Icyahoze ari komini Mugina kuri ubu gihuriweho n’imirenge ibiri ariyo: Umurenge wa Nyamiyaga ndetse n’Umurenge wa Mugina ari nawo wubatsemo uru rwibutso.

MUVUNANKIKOValens/

Umurunga.com 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!