Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Federasiyo ya Karate mu Rwanda imaze gushyiraho abayobozi bashya

Urugaga rw’amashyirahamwe akina umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 bashyizeho abayobozi.

Kamuzinzi Christian,umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Karate

Abayobozi bashyizweho ni Kamuzinzi Christian wigizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Karate.

Ndayambaje Onesphore umuyobozi wa Komisiyo y’abasifuzi

Hashyizweho na Ndayambaje Onesphore wagizwe umuyobozi wa Komisiyo y’abasifuzi(Referee Commission Chairman).

Aba bashyizweho bakaba baje basimbura Nkuranyabahizi Noël wari umutoza w’ikipe y’igihugu na Mwizerwa Dieudonné wari umuyobozi wa Komisiyo y’abasifuzi.

Amakuru ni uko aba beguye kuri iyi myanya ku mpamvu zabo bwite,bishoboke ko hari ibitarimo bigenda neza mu nshingano bari bafite,amakuru akomeza avuga ko baba barasabwe kwegura ariko bakabinyuza mu nzira zo gusezera ku giti cyabo.

Hibazwa impamvu abantu babiri bakwegurira rimwe nabyo bikakuyobera.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twashatse kuvugana n’umuyobozi wa FERWAKA ntibyadukundiye,ngo tumubaze impamvu aba baba beguye.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!