Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza:Umugabo yasanganywe umurima w’urumogi

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja mu Mudugudu wa Muramba, hasanzwe umurima wahinzwemo urumogi.

Abaturage bafatanyije n’inzego z’ibanze kuri uyu wa 21 Werurwe 2024, RIB Sitasiyo ya Kibirizi  na DASSO hafashwe umugabo witwa Nsengimana w’imyaka 38 y’amavuko bikekwa ko yahinze urumogi mu murima w’amasaka no mu gikari.

Hamenyekanye amakuru ko ziriya nzego zasanze mu murima ibiti 68 by’urumogi ndetse n’ibindi bitatu byumye uriya ukekwa yari yarasaruye byose hamwe bikaba 71.

Uyu  ukekwa yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kibirizi n’urumogi yafatanywe kugira ngo akurikiranwe.

Gitifu w’umurenge wa Kigoma Cyambari Jean Pierre yemeje ko biriya byabaye ariko ntiyagira byinshi atangaza.

Urumogi ni ikiyobyabwenge kiri mu bitemewe mu Rwanda, Leta ihora ihanganye n’abarwinjiza mu gihugu cyangwa abaruhinga mu buryo butemewe.

Umurima wuzuyemo urumogi

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!