Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyabihu: Umuyobozi w’umudugudu yishwe, banashinyagarurira umurambo we

Mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rugera mu Kagari ka Nyarutemba ho mu Mudugudu wa Jari uwari umuyobozi w’uyu mudugudu Eric Mugabarigira, yishwe akaswe ubugabo.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo umurambo we wagaragaraga yakaswe ubugabo, mu gitondo cyo ku wa Kabiri taliki 19 Werurwe 2024.

Amakuru yamenyekanye kuri uyu mugabo waherukwaga ku wa Mbere taliki 18 Werurwe 2024, avuga ko we n’undi mugabo w’inshuti ye bavuye aho yabaga bakajya kunywera muri tumwe mu tubari two mu Murenge wa Shyira.

Kuva icyo gihe ntiyongeye kuboneka ari muzima, ahubwo yabonetse yapfuye bikekwa ko yishwe kuko umurambo we wari ufite ibikomere.

Ndandu Marcel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, yemeje aya makuru ndetse avuga ko abantu batatu baherukanaga na nyakwigendera bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati: “Umurambo wabonywe n’umuturage warimo agenda mu masaha ya mu gitondo mu Mudugudu wa Mukaka, Akagari ka Mpinga mu Murenge wa Shyira. Bikimara kumenyekana abantu batatu barimo uwo bari baturukanye mu murenge w’iwabo, nyiri akabari banyweragamo inzoga n’undi muntu basangiraga inzoga bahise batabwa muri yombi, kuko n’ubundi nibo bari basangiye kandi ari muzima ariko nyuma biza kugaragara ko yapfuye.”

Gitifu yasabye abaturage kujya bakemura amakimbirane yabo mu gihe bayafitanye babinyujije mu buryo bwiza bwo kugana inzego z’ubuyobozi zikabibafashamo.

Iperereza ku bakekwa mu kugira uruhare kuri uru rupfu ryahise ritangira, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu Bitaro bya Shyira kugira ngo ukorerwe usuzumwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!