Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Wa mubyeyi umaze iminsi muri Transit yarekuwe

Mu karere ka Rubavu wa mubyeyi wari wajyanywe mu kigo cya Transit center yarekuwe,ibi bibaye nyuma y’ikiganiro “Zinduka” cya Radiotv10 cyo kuri uyu wa 19 Werurwe 2024 cyagarutse kuri iki kibazo.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu (Oswakim) abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati:”Yarekuwe, ubu ari kumwe n’abana be batanu.

Mukamana Elvania wari ufungiye mu kigo cyinyuzwamo by’agateganyo ‘abananiranye’ cya Nyabushongo muri Rubavu arekuwe mu kanya mu ma saa kumi n’imwe.

Aya makuru yemejwe n’umukobwa we w’imyaka 14 witabye telefoni ye (ya nyina).

Nyir’ubwite yari ahuze. Naboneka na we turavugana.

Ndashimira abagize uruhare mu kiganiro #Zinduka cya none cyagarutse ku kibazo cy’uyu mubyeyi Elvania waregwaga guteza umutekano muke mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira mu murenge wa Rugerero. Avuga ko yatomboyemo inzu maze Visi Mayor akamubuza kuyituramo.”

Visi Mayor avuga ko uriya mubyeyi atigeze atombora inzu n’ubwo ari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa. Yongeraho ko mu byagenderwagaho ngo umuryango uhabwe inzu muri uriya mudugudu harimo kuba uwo muryango utarengeje abantu 4.

Hagati aho, inzu Elvania acumbitsemo ikodeshwa n’akarere ka Rubavu. Ikindi, igihe yari afungiwe mu nzererezi, akarere kahaye abana ibishyimbo n’ifu y’igikoma, nk’uko umukobwa we amaze kubimbwira.

Uyu mukobwa yabwiye Oswald ko abana bose hamwe ari abana 5. Umukuru ni umuhungu w’imyaka 19 uri mu ishuri ry’imyuga akaba yiga ataha. Umuto afite imyaka 5. Ikindi, babiri ni abo nyina yatoraguye akaba abarera nk’abana be.

Vice Mayor Pacifique Ishimwe, mu kiganiro Zinduka, yavuze ko Elvania yamaze kugaragaza guhinduka, ko ‘azataha muri iki cyumweru’ none koko yatashye.

Inkuru yabanje

Rubavu: Visi Meya Ishimwe avugwaho kujyana umuturage muri Transit wabajije ikibazo Minisitiri

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!