Home AMAKURU Musanze: Imodoka yageze muri gare umugore yanga kuyivamo hitabazwa Polisi
AMAKURU

Musanze: Imodoka yageze muri gare umugore yanga kuyivamo hitabazwa Polisi

Iyi modoka yamaze amasaha arenga abiri yahagaritse akazi kubera uwo mugore

Mu Karere ka Musanze, umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko wo mu Murenge wa Kimonyi mu Kagari ka Buramira, yateje impagarara muri gare ya Musanze mu gihe cy’amasaha abiri, nyuma y’uko yanze gusohoka mu modoka, bigakekwa ko yaba yarozwe.

Ku wa 18 Werurwe 2024, mu gihe cya saa yine z’igitondo, imodoka itwara abagenzi ya Jaguar yari yinjiye muri gare ya Musanze, iturutse mu gihugu cya Uganda.

Nk’ibisanzwe imodoka yamaze guhagarara abagenzi barasohoka, ariko uwo mugore wari kumwe n’abo bagenzi we bategereza ko yasohoka baraheba. Umushoferi yaje kumwegera ngo amwibutse ko agomba gusohoka kuko yageze iyo ajya, ariko umugore aranga aguma mu modoka.

Umushoferi yakomeje kumwinginga, ariko umugore akomeza kuvunira ibiti mu matwi, umushoferi ari nabwo yaje kwitabaza bamwe mu basekirite bakorera muri iyo gare.

Abasekirite baraje bagerageza gusohora uwo mugore, ariko akomeza guceceka arabihorera, uko amasaha agenda ashira abantu bagenda bamenya ibyabaye kuri uwo mugore maze barahurura maze bakomeza kwibaza icyo yabaye.

Bamwe mu baturage bari muri iyo gare ya Musanze babwiye Kigali Today ko abo basekirite bagerageje no guterura uwo mugore, ariko akanga akababera ibamba.

Umwe yagize ati: “Imodoka yamugejeje hano bategereza ko asohoka baraheba, ari nako bamuvugisha ntabasubize, iyo modoka yageze hano saa yine bigera saa sita atarasohoka, ni bwo abasekirite batanu baje baramuterura kuva ku ntebe biranga, kugeza ubwo Polisi ije itwara iyo modoka none igarutse atarimo, ntituzi ibanga Polisi yakoresheje ngo imukure muri iyi modoka.”

Undi ati: “Uyu mugore twese yatuyobeye pe! Yamaze amasaha arenga abiri yanze kuva mu modoka, abantu barahurura, hano mukanya muri gare hari urusaku rukabije bibaza ibyaye kuri uyu mugore.”

Mugenzi we ati: “Amakuru turi kubwirwa, ni uko ngo yari afitanye amakimbirane n’umugabo bashakaniye muri Uganda, akaba yari yamurogesheje. Ibaze amasaha abiri umuntu yahagaritse imodoka, Polisi ni yo yatabaye iraza ijyana iyo modoka. Gusa dutunguwe no kubona imodoka igarutse muri gare uwo mugore atarimo, twe twari tuzi ko yafatanye n’imodoka.”

Mu gihe cya saa sita, Polisi yarahageze isaba umushoferi kujyana iyo modoka ku kicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iyo modoka yari itwaye uwo mugore, yageze ku kicaro cya Polisi Kigali Today ihari, ivuga ko uwo mugore yahagurutse mu modoka agasohoka afite agakapu gato bahahiramo, kari gapfundikije umwenda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko uwo mugore nta kibazo bamusanganye, avuga ko agiye koherezwa mu Murenge wa Kimonyi hari umuryango avukamo.

Yagize ati: “Ni umunyarwanda wavaga mu gihugu cya Uganda atinda guhaguruka mu modoka, abantu bagira ngo yagize ikibazo, barabitumenyesha tuhageze dusanga nta kibazo afite, ashatse gusohoka kubera ko hari abantu benshi ku buryo batashoboraga gutuma umuntu agira icyo amubaza, biba ngombwa ko dusohora imodoka muri gare tumuzana mu kigo, umugore ava mu modoka nta kibazo afite.”

Mu Karere ka Musanze, umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko wo mu Murenge wa Kimonyi mu Kagari ka Buramira, yateje impagarara muri gare ya Musanze mu gihe cy’amasaha abiri, nyuma y’uko yanze gusohoka mu modoka, bigakekwa ko yaba yarozwe.

Ku wa 18 Werurwe 2024, mu gihe cya saa yine z’igitondo, imodoka itwara abagenzi ya Jaguar yari yinjiye muri gare ya Musanze, iturutse mu gihugu cya Uganda.

Nk’ibisanzwe imodoka yamaze guhagarara abagenzi barasohoka, ariko uwo mugore wari kumwe n’abo bagenzi we bategereza ko yasohoka baraheba. Umushoferi yaje kumwegera ngo amwibutse ko agomba gusohoka kuko yageze iyo ajya, ariko umugore aranga aguma mu modoka.

Umushoferi yakomeje kumwinginga, ariko umugore akomeza kuvunira ibiti mu matwi, umushoferi ari nabwo yaje kwitabaza bamwe mu basekirite bakorera muri iyo gare.

Abasekirite baraje bagerageza gusohora uwo mugore, ariko akomeza guceceka arabihorera, uko amasaha agenda ashira abantu bagenda bamenya ibyabaye kuri uwo mugore maze barahurura maze bakomeza kwibaza icyo yabaye.

Bamwe mu baturage bari muri iyo gare ya Musanze babwiye Kigali Today ko abo basekirite bagerageje no guterura uwo mugore, ariko akanga akababera ibamba.

Unwe yagize ati: “Imodoka yamugejeje hano bategereza ko asohoka baraheba, ari nako bamuvugisha ntabasubize, iyo modoka yageze hano saa yine bigera saa sita atarasohoka, ni bwo abasekirite batanu baje baramuterura kuva ku ntebe biranga, kugeza ubwo Polisi ije itwara iyo modoka none igarutse atarimo, ntituzi ibanga Polisi yakoresheje ngo imukure muri iyi modoka.”

Undi ati: “Uyu mugore twese yatuyobeye pe! Yamaze amasaha arenga abiri yanze kuva mu modoka, abantu barahurura, hano mukanya muri gare hari urusaku rukabije bibaza ibyaye kuri uyu mugore.”

Mugenzi we ati: “Amakuru turi kubwirwa, ni uko ngo yari afitanye amakimbirane n’umugabo bashakaniye muri Uganda, akaba yari yamurogesheje. Ibaze amasaha abiri umuntu yahagaritse imodoka, Polisi ni yo yatabaye iraza ijyana iyo modoka. Gusa dutunguwe no kubona imodoka igarutse muri gare uwo mugore atarimo, twe twari tuzi ko yafatanye n’imodoka.”

Mu gihe cya saa sita, Polisi yarahageze isaba umushoferi kujyana iyo modoka ku kicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iyo modoka yari itwaye uwo mugore, yageze ku kicaro cya Polisi Kigali Today ihari, ivuga ko uwo mugore yahagurutse mu modoka agasohoka afite agakapu gato bahahiramo, kari gapfundikije umwenda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko uwo mugore nta kibazo bamusanganye, avuga ko agiye koherezwa mu Murenge wa Kimonyi hari umuryango avukamo.

Yagize ati: “Ni umunyarwanda wavaga mu gihugu cya Uganda atinda guhaguruka mu modoka, abantu bagira ngo yagize ikibazo, barabitumenyesha tuhageze dusanga nta kibazo afite, ashatse gusohoka kubera ko hari abantu benshi ku buryo batashoboraga gutuma umuntu agira icyo amubaza, biba ngombwa ko dusohora imodoka muri gare tumuzana mu kigo, umugore ava mu modoka nta kibazo afite.”

SP Mwiseneza akomeza agira ati: “Abantu nibirinde ibintu bya byacitse, bavuga ko bamuroze ariko abantu bakwiye kuva muri iyo myumvire, umuntu niba atinze guhaguruka kuva mu modoka kubera ko hari ibintu yari arimo bye ntibahite bumva ko umuntu yarozwe, yashakiye muri Uganda yaje iwabo, niba yagiranye ikibazo n’uwo bashakanye ibyo ntabwo twabigiyemo, nk’uko bari baduhuruje twahageze dusanga nta kibazo cy’ubuzima afite.”

Iyi modoka yamaze amasaha arenga abiri yahagaritse akazi kubera uwo mugore
Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!