Abarimu bagera ku bihumbi makumyabiri na bine bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza batize uburezi bagiye guhabwa amasomo azabafasha kunoza imyigishirize yabo. Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo kwiyemeza ( Commitment letter) umwarimu azajya abanza gusinya, uzananirwa kuzuza ibisabwa n’aya mahugurwa azahabwa ibihano bitandukanye birimo no kwirukanwa.
Ni ibaruwa yanditse mu rurimi rw’Icyongereza ariko umunyamakuru wa UMURUNGA akaba yagerageje kuyishyira mu Kinyarwanda. Muri rusange iyo baruwa iteye itya;
Ibaruwa yo kwiyemeza guhugurwa
Njyewe kanaka niyemeje kwitabira gahunda idasanzwe y’abarimu b’amashuri abanza n’ay’incuke batabifitiye impamyabumenyi mu mashuri y’u Rwanda, gahunda yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa mu mwaka w’amashuri 2024.
Njye wese niyemeje kuzuza ibisabwa byose nkurikije ubushobozi bwanjye.
Muri ibyo bisabwa harimo kwitabira buri gihe amahugurwa atandukanye, guteza imbere gahunda yo kwigisha, kugirana ibiganiro hagati n’abajyanama banjye, hamwe n’abagenzuzi ndetse no kurangiza no gutunganya neza amasomo yose hamwe n’isuzumabumenyi risoza.
Niyemeje kandi gukoresha ubushobozi bwose nabonye mu bikorwa byanjye by’umwuga hamwe no mu ishuri nigishamo.
Kutubahiriza ibyo niyemeje no kurangiza neza gahunda bizampesha ibihano bitandukanye birimo no kwirukanwa.
Kutubahiriza ibyo niyemeje bizampesha ibihano birimo no kwirukanwa/ Ibaruwa yo kwiyemeza izasinywa n’abarimu bagiye kwitabira amahugurwa.
NIYISENGWA Gilbert UMURUNGA.COM