Saturday, February 1, 2025
spot_img

Latest Posts

REB Updates: Byinshi ku mahugurwa y’abarimu batize uburezi,aho azabera n’ibyo baziga.

Hari abarimu ibihumbi makumyabiri na bine (24,000) bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza batize uburezi. Aba bakaba bagiye guhugurwa kugirango babashe kurushaho gukora umurimo unoze.

Amahugurwa azajya aba mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko, abe mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere giteganyijwe kuba hagati y’ukwezi kwa Werurwe n’ukwa Kanama 2024. Naho icyiciro cya kabiri kikaba giteganyijwe mu kwezi kwa Kanama kugera mu Kuboza 2024. Buri cyiciro kizitabirwa n’abarimu ibihumbi 12 aho abarimu 400 bazajya bahugurirwa mu karere kamwe.

Amasomo aba barimu bazahugurwamo ni; Education Psychology, inclusive education, pedagogy and instruction, option based teaching methodology and practice, hanyuma basoze bakora isuzumabumenyi. Biteganyijwe ko nibura ibi bizakorwa mu mpera z’icyumweru ( Weekends) 15 twongeyeho umunsi 1 ibi bingana byibura n’iminsi 30.

Isomo rizibandwaho cyane ni isomo rya “Option based teaching methodology and practice” rizigwa iminsi 10 rikazigwa byibura amasaha 80, mu gihe cy’impera z’icyumweru 5. Muri rusange amasomo yose azigwa amasaha 248 harimo 16 y’ isuzumabumenyi.

Muri buri cyiciro hazifashishwa abarimu 600 bazahugura bariya ibihumbi 12 twavuze haruguru.

Amahugurwa azabera ahantu hamwe muri buri karere, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze ( REB) nicyo kizagena aho hantu. Ibizagenderwaho mu gutoranya ahazabera aya mahugurwa:
° Ishuri abana biga bataha,
° Riri hagati na hagati byoroheye abarimu bose,
° Horoshye kubona amafunguro hafi aho.
° Rifite ibyumba 10 birimo n’ameza ku buryo hakoreramo abarimu 40 n’ababahugura 2 buri cyumba.
° Hari umuriro w’amashanyarazi na murandasi ( internet) idacika.
° Hari isuku n’ubwiherero.

Umwarimu uzitabira amahugurwa yose ndetse akanatsinda ikizamini atari munsi y’amanota 70, azahabwa impamyabumenyi ( Certificate) yitwa Professional Teaching Certificate.

Iki gikorwa kizagirwamo uruhare na REB/TDM, abagenzuzi ba NESA, Kaminuza y’u Rwanda, abayobozi b’uburezi ku karere, abayobozi b’ uburezi ku murenge, abayobozi b’amashuri, abayobozi bungirije b’amashuri bashinzwe amasomo, abazahugura ndetse n’abazahugurwa.

Ahateganywa kubera aya mahugurwa ni aha hakurikira:
1. Umujyi wa Kigali
Gasabo: GS KIMIRONKO I
Kicukiro: GS KICUKIRO
Nyarugenge: GS EPA St. Michel
2. Intara y’Iburasirazuba
Bugesera: GS NYAMATA Catholique
Rwamagana: GS RWAMAGANA
Kayonza: GS MUKARANGE Catholique
Ngoma: GS KIBUNGO A
Kirehe: GS NYAKARAMBI
Gatsibo: Gatsibo Community school
Nyagatare: GS NYAGATARE
3. Intara y’ Amajyaruguru
Musanze; GS MUHOZA I
Gicumbi: GS BYUMBA INYANGE
Burera: GS KIGARAMA
Rulindo: GS NGARAMA
Gakenke: GS NEMBA I cyangwa GS NGANZO
4. Intara y’Iburengerazuba
Ngororero: GS RUSUSA
Rutsiro: GS CONGO NILE
Karongi: GS KIBUYE
Rubavu: GS MUBANO II
Nyabihu: GS REGA Catholique cyangwa GS JENDA
Nyamasheke: GS St. Paul
Rusizi: GS GIHUNGWE St. Bruno
5. Intara y’Amajyepfo
Nyamagabe: GS GIKONGORO
Nyaruguru: GS St. Paul Kibeho
Huye: Butare Catholique
Gisagara: GS GISAGARA (A)
Nyanza: GS NYANZA B
Ruhango: GS BYIMANA
Muhanga: GS KABGAYI
Kamonyi: GS ROZA MYSTICA

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!