Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Kamonyi: Bifuzako ku nkengero za Nyabarongo hashyirwa ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Hashize igihe kinini abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite abishwe bakajugunywa muri Nyabarongo ndetse no mu yindi migezi basaba ko hashyirwa ibimenyetso bigaragaza amateka y’ibyahabereye ndetse hakandikwaho n’amazina y’abahiciwe kugirango bijye bibafasha kubibuka.

Kalisa Theogene, ufite abishwe bakajugunywa muri Nyabarongo mu murenge wa Rugalika, avuga ko yishimira ko ubu mu gihugu hari amahoro ugereranije n’igihe cya 1994,ariko ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo hakwiye gushyirwa ibimenyetso bigaragaza amateka y’ibyahabereye.

Ati: “Rwose ubu mu Rwanda dufite amahoro asesuye niyo mpamvu tubona n’umutima wo kwibuka abacu ntabwo tugishikagurika, ariko rero turifuza ko ku nkengero za Nyabarongo hashyirwa ibimenyetso bigaragaza ibyabereye kuri Nyabarongo tukibuka abacu batwawe n’imigezi. Iyo tuje kwibuka dushyira indabyo mu mazi zikagenda, ariko hari ikimenyetso cyubatse byatubera byiza hagashyirwaho n’amazina y’abo twibuka bahiciwe.”

Dr Nahayo Sylvere,Meya w’Akarere ka Kamonyi avugako bakiganira ngo barebe icyakorwa

 

Dr Sylvere Nahayo,Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi,avuga ko ari ibintu bizakomeza kuganirwaho n’ubwo kugeza ubu hatarafatwa icyemezo cy’uko ahantu hose hagiye hicirwa abatutsi bahashyira kiriya kimenyetso kuko ari henshi cyane muri aka karere ariko nubwo batarafata icyemezo bakiganira n’izindi nzego kugirango hanozwe uburyo byakorwa ndetse no gushaka ubushobozi.

Ati: “Twagaragaje ko ari ibintu bikomeza kuganirwaho ariko kugeza ubu ntabwo turafata icyemezo cyane ko ahantu abaturage bagaragaza ari henshi, ariko turacyabiganiraho n’izindi nzego ndetse no gushaka ubushobozi kugirango dufate umurongo uhamye kandi ufatika wo gushaka uburyo hashyirwa ibimenyetso by’amateka cyane cyane nko ku migezi, ahari ibirombe nibindi, ariko turacyabiganira ngo tumenye ibimenyetso byahajya bitewe n’imiterere yabyo n’aho byajya uko hameze ariko turakomeza kubinoza kugirango tumenye umurongo mwiza bizakorwamo no kugirango ibyo bimenyetso bitazangizwa ariko iyo gahunda irahari turayiteganya inyigo yabyo nirangira bizakorwa.”

Kimwe n’ahandi henshi mu gihugu Akarere ka Kamonyi ni kamwe mu turere twgaragayemo jenoside yakozwe mu bugome ndengakamere kandi hakicirwamo n’umubare munini w’abatutsi bishwe bakajugunywa muri nyabarongo no muyindi migezi iri hirya no hino muri aka karere.

Kuva ku itariki ya 07 Mata 2024  haratangira icyunamo cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi.

MUVUNANKIKO Valens/Umurunga.com

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!