Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Kicukiro: Iyo ibizamini bya Leta byegereje hari ba Diregiteri babona Manu

Bamwe mu babyeyi n’abanyeshuri hirya no hino barimo kwitegura gukora ibizamini bya Leta cyane cyane abasoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye bari kuvugako barimo gucibwa amafaranga y’umurengera mu gihe hari bamwe batakaje indangamanota(School reports).

Indangamanota z’imyaka yabanje ni bimwe mu byangombwa bikenerwa n’ikigo cya NESA kugirango bemererwe gukora ibizamini kuko biyandikisha mu ikoranabuhanga SDMS.

NESA bakimara gushyira itangazo ahagaragara risaba abitegura gukora ibizamini bya Leta ko batangira kwiyandikisha ku wa 26/2/2024 bikazasozwa ku wa 31/3/2024 bamwe mu bayobozi b’ibigo bavuzeko Manu yabo yongeye ibonetse.

 

Itangazo rikangurira abanyeshuri kwiyandikisha gukora ibizamini bya Leta umwaka wa 2023-2024

Manu ya ba Diregiteri ni iyihe?

Ikinyamakuru UMURUNGA amakuru gikura ku ishuri rya GS Gako,riherereye mu karere ka Kicukiro,umurenge wa Masaka,akagari ka Gako ni uko umunyeshuri wese wabuze indangamanota yishyuzwa amafaranga ibihumbi bitanu(5000 Frw) abikwa mu mufuka wa Diregiteri na Director of Studies(Ushinzwe amasomo);aya makuru yemezwa na bamwe mu banyeshuri ko ariwe bayaha.

Aba bayobozi banavugako ngo iyo igihe kigeze cyo kwandika abanyeshuri mu bizamini bya Leta ngo nibwo Manu yabo iba imanutse kuko ngo inzira zose zanyuragamo ifaranga zafunzwe.

Ababyeyi babivugaho iki?

Bamwe mu babyeyi barerera muri iki kigo cya GS Gako ndetse no mu bindi bigo bitandukanye bavugako bazengerejwe na bamwe mubayobozi babaka amafaranga ndetse bo babonamo ubusambo.

Umwe utifuje ko amazine ye ajya ahagaragara wo mu karere ka Rwamagana yagize ati:” Ibaze amafaranga ibihumbi 5 ya Bulletin yatakaye,uziko nta cyangombwa na kimwe muri Leta gifite agaciro kangana gutyo!Uziko ijya kugura nka Lessez-passe!

Undi nawe ati:”Iyo usabye irangamuntu hishyurwa 500,ibyemezo by’amavuko n’ibindi Leta rero nishyire indangamanota ku irembo uwayibuze adekarare(declaration)”.

Abanyeshuri bamwe bavutswa ibizamini bya Leta

Aya mafaranga bivugwako iyo abuze ubwo biba birangiye kwiyandikisha gukora ibizamini bya Leta,bamwe bihita bibaviramo kuva mu ishuri ubwo drop out ikaba irabonetse.

Ni mugihe amafaranga yose umunyeshuri yatangaga ngo akore ibizamini bya Leta yakuweho.

Iki kibazo ubwo cyashyirwaga ahagaragara NESA batangaje ko bagiye kubikurikirana

Tubibutse ko ibi biri kuba mu gihe Leta n’abafatanyabikorwa b’umushinga wa Zero Out-Of-School Children bari mu bukangurambaga.

Umushinga wa Zero Out-Of-School Children uri mu ngamba, ba Diregiteri bawuca intege binyuze muri Manu

 

Ubwo twakoraga iyi nkuru UMURUNGA wamenye amakuru ko iki kibazo cyagaragajwe ku ishuri rya GS Gako, NESA yahise ikurikirana kuri ubu amafaranga ababyeyi babakaga y’umurengera ubu byahagaritswe ndetse na Diregiteri yabajijwe ibisobanuro n’umurenge wa Masaka.

 

 

 

 

 

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!