Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUHasesenguwe impamvu M23 izenguruka imijyi ya Sake na Goma ariko ntihafate

Hasesenguwe impamvu M23 izenguruka imijyi ya Sake na Goma ariko ntihafate

Hashize iminsi mike umutwe witwaje intwaro wa M23 wigaruriye ibice hafi ya byose bikikije umujyi wa Sake uherereye muri Teritwari ya Masisi n’umujyi wa Goma uherereye muri Teritwari ya Nyiragongo muri RD Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

M23 iri mu mirwano ihanganyemo n’ingabo za RD Congo, FARDC, iz’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo, iz’u Burundi, Abacanshuro b’Abanyaburayi bakomoka mu bihugu birimo Bulgaria na Romania, imitwe ya Wazalendo n’umutwe wa FDLR.

Kuva mu mpera za 2021, M23 yatangira imirwano yavuze ko itagamije gufata ibice, ariko yaje gufata byinshi muri Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi, ivuga ko impamvu yabyo ari uko yashotowe, ihitamo kujya ‘gucecekeshereza intwaro’ aho zirasirwa.

Urugamba rwaje gukomerana M23 ubwo yasatiraga Sake kuko mu ngabo yari ihanganye nazo hari hiyongereyemo iza Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’ingabo ziri mu mutwe wihariye w’Umuryango w’Abibumbye uzwi nka ‘FIB’.

M23 n’ubwo ihanganye n’ingabo nyinshi, ntibyayibujije gufata imisozi ikikije Sake, iramanuka ifata ibice birimo Sasha, ifunga n’umuhanda uhuza Minova na Sake. Muri uwo mujyi ubuzima busa n’ubwahagaze kuko abaturage bahatuye barahunze.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa Politiki, ku wa 13 Gashyantare 2024, icyo gihe yasabye abaturage basigaye mu Mujyi wa Sake gukomeza gukora ibikorwa byabo, abasezeranya ko bagiye kubabohora vuba.

Yagize ati: “Bene wacu ba Sake turabasaba gutuza, bagakomeza ibikorwa byabo. M23 igiye kubabohora no kubarinda imbunda ziremereye, drones n’imodoka z’intambara bikomeje kwica abagore, abana n’abakuze ku manywa y’ihangu.”

M23 kandi ikikije umujyi wa Goma, kuko abarwanyi bayo bari muri Gurupoma ya Buhumba muri Nyiragongo, uruhande rw’amajyepfo rurimo ikiyaga cya Kivu, uburengerazuba burimo Sake.

Umaze imyaka irenga 20 akurikirana umutekano wo mu Burasirazuba, Marc Hoogsteyns, yavuze ko abarwanyi ba M23 bigeze kwinjira muri Sake, ariko nyuma y’umwanya muto bayivamo, basubira mu misozi iyikikije.

Ati: “M23 yafashe Sake mu masaha make ariko nyuma ivamo, isubira mu misozi iyikikije. Iyo ugenzura imisozi iyikikije, ku rwego rwa gisirikare uba ufite uyu mujyi ku kigero cya 80%. Kuba muri Sake ntabwo ari ibintu byiza kuri FARDC.”

“Uburyo bwa M23 ni ukuzenguruka Goma no kurinda abasivile ba Sake kuraswaho ibisasu. Barashaka gukumira ibitero kuri Sake kugira ngo bidasenya inzu. Ntabwo bashaka gufata Sake na Goma kubera indi mpamvu.”

Marc yasobanuye ko M23 yanze gufata Sake ituyemo abantu ibihumbi 800 na Goma ituyemo abantu miliyoni 2, kongeraho n’ingabo ibihumbi 20 ziri muri iyo mijyi, avuga ko bikozwe byatuma haba akavuyo kenshi, bityo ko M23 yirinze kubikora kuko haberamo ibyaha birimo gusahura imitungo y’abantu.

Uyu musesenguzi, yavuze ko M23 batarenze ibihumbi 6 avuga ko atari benshi bafashe icyemezo cyo gufata iyo mijyi byabasaba kurekura ibindi bice by’ingenzi bagenzura.

Ati: “Kuzenguruka Goma biroroshye kugira ngo bishyire kuri Leta igitutu, yemere imishyikirano.”

Perezida Tshisekedi yanze kugirana imishyikirano na M23 ahitamo gukoresha imbaraga z’igisirikare, gusa Marc we avuga ko uyu Mukuru w’igihugu nta mbaraga asigaranye, avuga ko nakomeza gushotora umutwe wa M23 azageraho bikamusaba no gufunga ikibuga cy’indege cya Goma kiri mu by’ingenzi.

Yagize ati: “Tshisekedi arazengurutswe, Goma irazengurutswe. M23 itegereje kugabwaho ibitero hanyuma igasubiza, igafunga burundu umugezi; ni ukuvuga ikibuga cy’indege cya Goma. Ibyo ni byo bizakurikiraho.”

Marc abona ko Tshisekedi mbere yo gusaba uyu mutwe kurambika hasi intwaro agomba kubanza kubahiriza amasezerano M23 yagiranye na RD Congo mu 2013 imbere y’abandi bakuru b’ibihugu.

Aya masezerano yasinywe mu Kuboza mu 2013, asinyirwa i Nairobi mu biro bya Perezida wa Kenya, yarimo ingingo nyamukuru zirimo kurambika intwaro kw’abarwanyi ba M23, gusubizwa mu buzuma bwa gisivili no gushyirwa mu nzego z’umutekano za RD Congo ku bandi.

Marc Hoogsteyns umaze imyaka 20 akurikirana umutekano wo mu Burasirazuba bwa RD Congo

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!