Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Werurwe 2024 ku nshuro ya gatatu mu Rwanda habereye ibirori byo gutanga impamyabumenyi z’amasomo y’igihe gito ( Short- Courses Certificate) ku bantu batandukanye biganjemo abarimu bakorera mu mashuri atandukanye mu Rwanda ndetse n’abandi bantu bafite aho bahurira n’uburezi.
Ni ibirori byatangiye mu masaha ya Saa tanu za mu gitondo bihumuza ku gicamunsi, aho byaberaga muri Universite Libre de Kigali ( ULK) mu Mujyi wa Kigali.
Kuri iyi nshuro abagera kuri 517 nibo bahawe impamyabumenyi zabo.
Mu ijambo ry’ikaze Ernest NSEKANABANGA, umuhuzabikorwa wa 1 Million Teachers mu Rwanda, yakiriye abashyitsi anibutsa ingingo imwe y’amasomo agaragara muri module ya kabiri yitwa (Yellow belt), umutima w’umwarimu. Yashimangiye ko n’ubwo umuntu yaba afite ubumenyi ariko adafite umutima wa mwarimu, abanyeshuri bahahombera.

KALISA Jean Baptiste uhagarariye abasoje amasomo ya black belt muri iki cyiciro cya gatatu yagize ati:”
Duhagaze hano uyu munsi dushimira byimazeyo. Twishimiye kuba muri uru rugendo rwo guhindura ibintu, kandi nejejwe no gushimira byimazeyo abayobozi ba 1 Million Teachers , ndetse n’abafatanyabikorwa bacu bose baduteye inkunga muri uru rugendo.”

“Intego nyamukuru irumvikana cyane natwe,turaharanira gukemura ibibazo bikomeye byugarije uburezi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Binyuze mu bufatanye, guhanga udushya, no kwiyemeza dushikamye kubaka ejo hazaza heza ibisekuruza bizaza.”
“By’umwihariko, turagaragaza ko dushimira module y’ingirakamaro ku burezi bw’abakobwa. Mu muryango nyarwanda, guha imbaraga abakobwa binyuze mu mashuri ni iby’ingenzi, kandi twiyemeje kubiharanira kugirango buri mukobwa abone uburezi bufite ireme n’amahirwe yo gutsinda.”
“Nk’abasoje aya masomo ( Black belts), twatangiye kwibonera ingaruka nziza z’amahugurwa yacu aho dukorera. Twatangije impinduka nziza kandi twiyemeje gukomeza iterambere ry’umwuga kugirango turusheho gukaza ubumenyi bwacu mu gutanga uburezi bwiza. Byongeye kandi, tuzi akamaro ko kwigira ku barezi bafite uburambe.”
Yasabye gahunda ya 1 Million koroshya umubano n’abandi.
Ati:” Turasaba twicishije bugufi abayobozi ba 1 Million Teachers korohereza umubano basoje amasomo ya black belt bafite ubumenyi bwisumbuyeho. Twigiye kubyo babonye, dushobora kongera ubushobozi bwacu ndetse tunatanga umusanzu munini mu burezi mu Rwanda. Twongeye gusaba abayobozi ba 1 Million Teachers gufatanya n’ikigo cy’uburezi cy’u Rwanda kugira ngo ibyemezo byacu bihabwe agaciro mu burezi bw’u Rwanda. Mu gukorera hamwe, turashobora kwemeza ko amahugurwa n’ubuhanga byacu bigira uruhare runini mu rwego rw’uburezi mu Rwanda.
Yasoje agira ati:”Mu gusoza, reka dufate uyu mwanya dushimira kandi twiyemeje. Twese hamwe, reka dutere imbere muri uru rugendo rwiza rw’uburezi, ruyobowe n’amahame yo kuba indashyikirwa, uburinganire, n’imbaraga.”
Sam Akin Aderibigbe umwe mu banyanijeriya basoje amasomo ya 1 Million Teachers, wahawe amahirwe yo kuza kwitabira ibirori byo mu Rwanda mu ijambo rye, yagize ati:”Umurezi ni umuntu wuzuye ubumuntu n’urukundo. Urukundo rw’abanyeshuri bawe rutuma ubakorera ibyiza.”

Bwana Nic Knorr, umushyitsi mukuru, yavuze ko muri 2018, ubwo bazaga mu Rwanda, ibirori nka biriya byari inzozi, none zabaye impamo. Yashimiye Bwana Ernest kwihangana n’ubutwari yagize kuko ari we watumye gahunda ya 1 Million Teachers ikundwa mu Rwanda.

Emmanuel TWIZEYIMANA umwarimu muri GS KABEZA, ishuri riherereye mu Karere ka Gisagara, akaba n’umunyeshuri urimo kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ( Master’s Degree) mu burezi mu ishuri rya Mount Kenya, yavuze ko yamenye 1 Million Teachers binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ati:” Nabonye link ( Ihuzanzira) mbaza uwari uyizanye ambwira ko ari amahugurwa ajyanye n’uburezi ku barimu ndetse n’abandi bose bari muri uwo mujyo, namubajije niba 1 Million Teachers ikorera mu Rwanda ambwira ko ihafite ishami ariko ikorera mu bihugu byinshi ku isi. Sinazuyaje kwinjira kuko uburezi niyo mahitamo yanjye mburimo nabwo bundimo.”
TWIZEYIMANA akomeza avuga ko kumenya 1MT byamufashije kunguka ubumenyi mu buryo bw’ imyigishirize kuko ku muntu wagize amahirwe yo kubasha gusoma uwo muzingo akuramo ubumenyi bwunganira ubwo basanzwe bakoresha mu myigishirize yabo ya buri munsi.
Yakomeje agira ati:” Rero muri rusange 1MT ku barezi b’abanyarwanda yazana impinduka mu burezi cyane ko yibanda ku myumvire, indangagaciro, uburezi budaheza ndetse no kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa kandi bikozwe neza byagira umusaruro mwiza. Aya mahugurwa ya 1MT asobanura neza uko bikora mu gihe cya nyacyo , rero abarezi bacu bitabiriye aya masomo byafasha mu kwihutisha iterambere ry’ uburezi mu RWANDA maze tukesa imihigo mu cyerekezo 2050.”
Gloriose NIRERE umwarimu w’isomo ry’Ubumenyi bw’isi ( Geography and Environment) mu ishuri ryisumbuye rya Ruhango ( ES Ruhango) nawe avuga ko yabonye umuntu azanye ihuzanzira ya 1 Million Teachers mu itsinda rya WhatsApp ahuriyeho n’abarimu bakosora ikizamini cya Leta.

Avuga ko kimwe mu byo yifuza ari uko ziriya mpamyabumenyi bahawe zagira agaciro bakazibyaza umusaruro ku isoko ry’umurimo.
Akomeza agira ati:” Nungutse inshuti n’ubumenyi bituma ntanga amasomo yanjye neza no gukomeza guharanira iterambere ry’umwana w’umukobwa.”
Muri rusange benshi mu barimu baganiriye na UMURUNGA bifuza ko Minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho nka REB na NESA bagaragaza ko bazi gahunda ya 1 Million Teachers mu Rwanda, bakayishyigikira ndetse igasakazwa hose ku buryo buri mwarimu imugeraho.
Bakomeza bavuga ko hakiri umubare munini w’abarimu badakozwa iyi gahunda babyita ubutekamutwe kuko nta makuru ahagije babifiteho ndetse nta butumire bw’inzego z’uburezi mu Rwanda barabona kuri iyi gahunda.
Bityo abayimenye bakabibona nk’igihombo ku burezi nyarwanda mu gihe hakiri abarimu batarafata aya masomo. Bagasaba inzego z’uburezi kugaragaza uruhare rwazo muri iyi gahunda.
1Million Teachers ni gahunda y’isi yose yavukiye muri kaminuza ya Queen’s University Canada kandi intego yabo ni ukubaka imbaga nyamwinshi y’abahindura imyigishirize ihanitse kandi bafite ubushake bazayobora iterambere ry’ibanze mu baturage babo.
Abayitangije ni Hakeem Subair (Nijeriya) na Rizma Butt (Pakisitani) biyemeje kurema isi ifite abarimu bo mu rwego rwo hejuru bahagije kugira ngo abana bose bashobore kwiga neza.
Kugeza ubu gahunda ya 1 Million Teachers ni umufatanyabikorwa uzwi ku isi hose, uharanira gushyiraho abarimu bo mu rwego rwo hejuru bahagije kugira ngo abana bose bashobore kwiga neza.