Gisenyi: Abakirisitu batashye badasenze kubera umwiryane

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi ahaherereye itorero Blessing Church, havutse umwiryane muri iryo torero bituma amateraniro yo ku Cyumweru taliki ya 10 Werurwe 2024, asubikwa ndetse n’urusengero rurafungwa.

Biturutse ku makimbirane ari hagati y’abayobozi b’itorero, Polisi ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge bafashe icyemezo cyo gufunga uru rusengero.

Iri torero ngo ryanditse ku muntu ku gite cye, ryavutsemo amakimbirane ashingiye ku miyoborere n’umutungo, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yabibwiye Umuseke.

Ati: “Ubutaka bakoreraho bwanditse ku muntu ku giti cye, icyo tubasaba ni uko bwandikwa ku itorero hanyuma n’imiyoborere bakayinoza. Amakimbirane ashingiye ku miyoborere.”

Gitifu yakomeje agira ati: “Manda yararangiye ntibatora, icyo tubasaba ni uko bategura amatora, bagashyiraho ubuyobozi bwemewe. Noneho n’aho bakorera hakaba handitse ku itorero aho kwandikwa ku muntu.”

Gitifu avuga ko iki kibazo kimaze amezi atatu, babaye bafunze itorero kugira ngo hashakishwe uko gikemurwa.

Ati: “Nibuzuza ibyo tubasaba tuzabafungurira. Ikingenzi ni uko ibyo basabwa babyubahiriza.”

Itorero Blessing Church riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi ubuyobozi bw’Umurenge bwabaye burifunze kubera umwiryane uri hagati y’abariyobora

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *