Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURURDC: M23 yatangiye gukorera muri Kivu y'Amajyaruguru ibikorwa bituma abaturage bayiyumvamo

RDC: M23 yatangiye gukorera muri Kivu y’Amajyaruguru ibikorwa bituma abaturage bayiyumvamo

Igisirikare cya RD Congo, FARDC, gikomeje kwamburwa n’umutwe wa M23 ibice bitandukanye byo muri Teritwari ya Masisi, ndetse tumwe muri utwo duce yatangiye kuhakorera ibikorwa byiyegereza abaturage.

M23 nyuma yo gufata Nyanzale ifatwa nk’ibirindiro bikuru by’umutwe wa FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda, yanafashe aduce twa Kashuga na Misinga duherereye mu birometero 10 uvuye i Mweso.

Abarwanyi ba M23 bakimara gufata utu duce, bakomereje mu gace ka Kalembe kari ku rubibi rwa Teritwari ya Masisi na Walikare, nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.

Ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa na M23, ndetse yamaze no gushyiraho abayobozi bakorana na yo ku rwego rwa gisivile muri Rutshuru na Masisi ikuraho aba Leta ya RD Congo.

Muri iki gihe M23 iri gukora ibikorwa bituma abaturage bayiyumvamo, aho nko ku wa 08 Werurwe 2024, muri Teritwari ya Rutshuru mu gace ka Kiwanja yahayoboye umuhango wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Ku wa 09 Werurwe 2024, M23 yifatanyije n’abaturage mu muganda wakorewe mu muhanda uhuza ibitaro bikuru bya Rutshuru n’ishuri ryisumbuye rya Lycée Mapema, Emma Kicheko na Monument Moustafa.

Ku wa 08 Werurwe M23 iyoboye imihango y’umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu gace ka Kiwanja

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!