Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKamonyi: Impanuka ihitanye 1 naho 18 barakomereka

Kamonyi: Impanuka ihitanye 1 naho 18 barakomereka

Kuri uyu wa Gatandatu, taliki 09 Weruwe 2024 , mu karere ka Kamonyi habereve impanuka aho imodoka ebyiri zagonganye, umuntu umwe agahita ahasiga ubuzima, naho 18 barakomereka.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyamugali, akagari ka Kankingo, umurenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi, mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Nk’uko CIP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Police, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabihamije, ngo habayeho kugongana  kw’imodoka enye, ariko nyirabayazana ari imodoka itwara abagenzi izwi nka Mini bus.

Yagize ati:”Ni impanuka  ya Minibus yari ivuye i Kigali igeze mu Gacurabwenge, mu Kagari ka Kankingo, mu mudugudu wa Nyamugali,umushoferi yumva imodoka ibuze feri. Yamanutse agonga Coaster yari iri imbere, igonga n’ibisima byari ku ruhande,irenga umuhanda irashanyuka yose,abari barimo 18 bakomeretse bikomeye n’umuntu umwe yitaba Imana.”

Iyi Minibus yavaga Kigali yerekeza Muhanga, ngo yabuze feri maze igonga Coaster, irakomeza igonga ivatiri, nayo igonga imodoka ya Pick Up, yavaga Muhanga ijya Kigali.

Imbangukiragutabara zahise zihasesekara zihutana abakomeretse ku bitaro bya Kigali, CHUK,mu rwego rwo kugira ngo abakomeretse bitabweho, naho umurambo ukorerwe isuzuma.

CIP Kayigi, yavuze ko izindi modoka zari ziri imbere y’iyi Minibus zagiye zigongana imwe ku yindi gusa ko abari bazirimo  ntacyo babaye.

Yakomeje yibutsa abatwara ibinyabiziga ko kuba ufite ibyangombwa byuzuye bidahagije,ahubwo ugomba no kugenzura ikinyabiziga cyawe mbere y’urugendo.

Ati:”Kuba imodoka ifite ya Certificate ya Contrôle technique ntibihagije, abatwara imodoka bajye babanza kumva niba imodoka zabo zidafite ikibazo. Niba ifite ikibazo nta guhatiriza ngo ndabikoresha ngeze imbere.” Yasabye abatwara  ibinyabiziga kwitwararika cyane ko baba bafite mu biganza byabo ubuzima bw’abantu benshi, bakitwararika birinda ko haba impanuka.

Amafoto:

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!