Nta mpamvu n’imwe ihari yatuma abagabo bagikubita abagore bihanganirwa, cyane ko atari n’imigirire iri mu muco w’Abanyarwanda, ibi byashimangiwe na Perezida Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame, yagarutse kuri iyi ngingo kuri uyu wa Gatanu taliki 08 Werurwe 2024, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Uyu muhango ku rwego rw’Igihugu wabereye muri BK Arena, uretse Perezida Paul Kagame wanitabiriwe na Madamu Jeanette Kagame, abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye, abayobozi b’amadini, abikorera n’abandi.
Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yavuze ko abagore bagize uruhare runini mu kongera kubaka igihugu nyuma y’ibibazo by’amateka cyanyuzemo.
Yagize ati: “Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, ni umunsi ukomeye cyane. Mu mateka y’iki gihugu ariko cyane cyane mu kubaka igihugu cyacu, cyagize amateka atari meza, akagisenya, mu kongera kucyubaka umugore yagize uruhare runini cyane.”
“Umugore yagize uruhare runini mu ibohorwa ry’iki gihigu no ku rugamba bari bahari. Ibindi ni ibisanzwe tuzi twese, umugore ni umubyeyi, ndetse urera abana akarera n’abagabo. Abagabo nubwo mutureba aha turirarira gusa, udafite umugore umufasha akamwubaka biba ingorane. Urumva rero ni yo mpamvu umugore yitwa ko ari inkingi y’urugo.”
Yakomeje avuga ko umugore ameze nk’inkingi yinzu iba ifashe runini kugira ngo ikomeze guhagarara.
Ati: ” Umugore nk’inkingi (…) abazwa ibyo mu rugo, akabazwa n’ibyo hanze. Urumva rero ko ari inshingano ikomeye cyane. N’abajya bibaza cyangwa bashakisha ngo umugore kumuha uburenganzira bituruka he? Ahatumvikana ni he se? Ubwo ikitumvikana ni iki?”
“Ahubwo impamvu ni icyo dukwiriye kuba tuvana mu nzira kugira ngo ibintu bigende neza ni ukutitambika imbere y’umugore, ngo umubuze amahoro, ngo umubuze ibimugenewe ari nabwo burenganzira bw’umuntu uwo ariwe wese.”
Abagore ntibakwiriye kwihanganira gukubitwa.
Umugore ntabwo akwiriye kwihanganira ihohoterwa iryo ariryo ryose yaba akorerwa ririmo no gukubitwa nk’uko Perezida yakomeje abigaragaza.
Ati: “Ibintu by’ihohoterwa byo ni ugukabya ntabwo bikwiriye kuba na gato. Ntabwo bikwiriye kuba na rimwe, nta nubwo abantu bakwiriye kubyihanganira. Reka mbanze mpere no ku mugore ubwe ntabwo akwiriye kubyihanganira.”
“Hari abagore bake bashobora kubyihanganira kubera ameteka, bakumva ko icyije cyose cyemerwa cyangwa se ko iyo umugabo yarakaye yabuze ikindi yakora yaza umujinya wose akawumarira ku mugore, si Ikinyarwanda, si amajyambere nta n’ubwo biri mu muco nyarwanda.”
Yakomeje agira ati: “Umugabo gukubita umugore? wagiye ugahimbira ku bandi bagabo bakagukubita se. Ibyo ntabwo bikwiriye kuba biba mu batabifite mu muco nkatwe nk’Abanyarwanda, bituruka he?”
Yavuze ko ababanye iyo babanye mu mahoro bivamo iterambere ry’ingo kandi ry’Igihugu muri rusange.
Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwarashyize imbere ibijyanye no guteza umugore imbere, inyungu zabyo zigaragara nawe ubwe azibona.
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ubwenge n’ubushishozi bw’umugore bugaragarira ku buryo benshi muri bo birinze no kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mu gihugu aribo bari benshi.