Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cya burundu Kazungu Denis, nyuma yo kumuhamya ibyaha byose ashinjwa uko ari 10 bifitanye isano n’abantu yagiye yica mu bihe bitandukanye.
Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Werurwe 2024. Yahamijwe ibyaha birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato n’ iyicarubozo.
Hari kandi icyaha cyo kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.
Kazungu wemera ko yakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye, ibyinshi yabikoreye aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.
Kuva yagezwa imbere y’ubutabera, Kazungu yagiye yemera ibyaha byose yakoze, agasaba kugabanyirizwa ibihano.
Urukiko rwagaragaje ko rwasanze uburemere bw’ibyaha Kazungu Denis yakoze butatuma agabanyirizwa igihano. Ni urubanza rupfundikiwe rwari rumaze amezi atatu ruburanishwa.