Abanyeshuri basaga 60 biga mu ishuri ribanza rya Pfunda mu Karere ka Rubavu bajyanywe kwa Muganga barembye nyuma yo kurya ibiryo bivugwa ko byari bifite ikibazo, babiri mu batetse ibyo biryo bakaba bahise batoroka ubu barimo gushakishwa.
Ibi byabereye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Ruhango, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2024, aho aba banyeshuri bajyanywe bameze nabi ku kigo nderabuzima cya Nyundo kugira ngo bitabweho nβabaganga.
Aba banyeshuri bivugwa ko bahuye niki kibazo nyuma yo kurya ibiryo bidahiye neza bakaribwa mu nda ndetse bagatangira gucibwamo.
Ku ruhande rwβUbuyobozi bavuga ko ibyabaye ari impamo ariko bakavuga ko bahise bakurikiranwa ndetse bakajyanwa kwa Muganga.
Umuyobozi wβakarere ka RubavuΒ Mulindwa Prosper ati:βNi byo bariye ifunguro rya saa sita bamererwa nabi, ariko bahise bihutanwa kwa muganga ngo bitabwehoβ.
Ndatimana Ernest na Dukuze Nsabimana, babonye ko ibiryo batetse biguye nabi abanyeshuri, bahise batoroka ariko inzego zβumutekano zirimo kubashakisha.
Meya Mulindwa avugana na Kigali today yavuze ko umuyobozi wβiri shuri, Mukeshuwera Justine, yitabye Urwego rwβIgihugu rwβUbugenzacyaha (RIB), ngo abazwe kuri iki kibazo cyabaye mu kigo ayobora.
Meya Mulindwa agira ati:βNi ngombwa ko abazwa kuko ni umuyobozi kandi aba agomba gukurikirana ibikorerwa mu kigo ayobora, akagenzura niba ibihakorerwa byose byakozwe uko bikwiyeβ.
Yungamo ko mu gikoni ari ahantu hakwiye kugirirwa isuku kandi hakagenzurwa, ndetse abanyeshuri bakajya kurya ubuyobozi bwamaze gusuzuma ko ibiryo nta kibazo bifite, kugira ngo hatagira ibibazo nkβibi bibaho bikagira ingaruka ku bantu.