Ishuri rya Nyarutovu mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke ryasezereye abanyeshuri bitewe n’uko ibyo kurya byashize,abana bakaba bari gutaha bakajya kurya mu rugo.
Iki cyemezo ubuyobozi bwβiri shuri ribanza buvuga ko bwagifashe nyuma yo kubona ko mu bubiko(stock) bwβikigo nta biribwa bisigayemo, ndetse nβamafaranga y’uruhare rwβaababyeyi nayo yamaze gushira.
Bivugwa ko abanyeshuri bishyuye ari mbarwa kuko mu bagombaga kwishyura muri 900 nta na kimwe cya kabiri bishyuye.
Icyumweru kirihiritse abanyeshuri bajya kurya mu rugo iwabo, bakavuga ko batazi uko byagenze.
Ibi bikaba birimo kugira ingaruka ku banyeshuri bakuru biga mu gitondo na nimugoroba aho bavuga ko bakererwa kugera ku ishuri basanga amasomo yabacitse.
Umwe mubo bigiraho ingaruka yagize ati: “Iyo hari umwarimu uri buzemo dusanga isaha ye yatangiye twagiye kurya mu rugo hakazamo undi, imvura nayo itunyagira.”
Umubyeyi nawe ubangamirwa nβicyi kibazo yagize ati: “Biri kutubangamira kuko umubyeyi arasabwa gutaha saa tanu kugira ngo ajye gushaka icyo Umwana arya.”
Umunyamakuru yasanze mu bubiko bwβiryo shuri hasigayemo amavuta yo gutekesha gusa.
Umuyobozi wβiki kigo, Niyonsaba Justin, yavuze ko imisanzu abayeyi batanga yashize anavugakoΒ kandi nβibyo akarere kohereza ku kigo nabyo byashize kare.
Uyu muyobozi avuga ko mu banyeshuri 921 bagombaga kwishyura,abishyuye ari 412 gusa.
Ati: “Akarere kazanye ibishyimbo, umuceri na kawunga, ariko byararangiye.
Ubuyobozi bwβakarere ka Nyamasheke buvuga ko iki kibazo kidafitwe n’iki kigo gusa,ahubwo ko hari nβibindi bigo bifite ikibazo cyβibiryo bike.
Umuyobozi wβakarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko hari nβibindi bigo bigiye kubura ibyo kurya burundu.
Ati: “Turatangira kureba uburyo ejo bazarya ndetse tunareba niba hari n’ahandi kuko ushobora gusanga bageze aho na sitoke zishira nkβaha.
Ariko byβumwihariko muri uwo murenge hari umubare munini wβabaturage batari bishyura, turi bwongere gukorana inama nβabafatanyabikorwa bβimirenge twongere gushyiramo ingufu mu kumvisha abayeyi uruhare rwabo.”
Ikibazo cyβibigo byβamashuri birimo gushirirwa ku biryo byβabanyeshuri, bamwe mu bayobozi bβibigo bavuga ko bifite umuzi kuri ba rwiyemezamirimo bahawe amasoko nβuturere nβabo ntibishyurirwe igihe, hakiyongeraho nβimiryango itishoboye itabasha kwishyurira abana bose biga baba bafite.