Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUMinisiteri y'uburezi yagaragaje ibyagezweho mu burezi n'ibyo ikomeje gukora.

Minisiteri y’uburezi yagaragaje ibyagezweho mu burezi n’ibyo ikomeje gukora.

Urwego rw’uburezi rwateye intambwe ishimishije. Hongerewe umubare w’abarimu bafite ubushobozi, ubucucike mu mashuri buragabanuka, n’umubare w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro uriyongera. Guverinoma kandi yakomeje kongera imbaraga muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Binyuze ku rukuta rwa X Minisiteri y’uburezi yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2021 kugeza muri 2023 hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi makumyabiri na bitatu na magana ane na mirongo inani na bitanu.

Ndetse mu rwego rwo gukomeza kugabanya ubucucike muri uyu mwaka wa 2024 haracyubakwa ibyumba 640 hirya no hino mu gihugu.

Mu mwaka wa 2020 umwarimu umwe yigishaga abana 60, muri 2023 umwarimu yigisha abanyeshuri 55, ni mu gihe intego Minisiteri yifuza muri uyu mwaka ari uko umwarimu umwe yakwigisha byibura abana 45.

Ku bijyanye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hongerewe umubare wayo aho mu mirenge 392 muri 416 igize u Rwanda, yubatsemo amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 563.

Kugeza ubu abiga imyuga n’ubumenyingiro bari ku kigero cya 45% mu gihe hifuzwako uyu mwaka wa 2024 warangira byibura bamaze kugera kuri 60%.

Mu byo Minisiteri y’uburezi yagezeho kandi ni ukuzamura gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri. Bigaragara ko mu mwaka w’amashuri 2021-2022 Leta yashyizemo miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda, muri 2022-2023 ishyiramo miliyari 78, ubu uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 ikaba yarashyizemo miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda.

N’ubwo bimeze bitya ariko haracyagaragara ibibazo bitandukanye mu burezi, birimo izamurwa mu ntera ntambike ku barimu n’abayobozi b’amashuri ( Horizontal promotion) ndetse n’itangwa ry’ishimwe cyangwa agahimbazamusyi ( Bonus) gatangwa buri mwaka ku barimu bujuje ibisabwa.

Amakuru aturuka mu barimu batandukanye agaragaza ko uturere tubikora uko twishakiye, ku buryo hari n’ababirenganiramo ntibahabwe ibyo amategeko ateganya bagasiragira ku karere bakandika amabaruwa menshi basaba guhabwa ibyo bagenerwa ariko bagaheba.

Aba barimu basaba Minisiteri kubikurikirana ikabiha umurongo kuko nk’urugero kugeza ubu hari uturere twinshi tutaratanga ishimwe ( bonus) ry’umwaka wa 2022-2023 mu gihe undi mwaka mushya wa 2023-2024 umaze amezi asaga 6 utangiye.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!