Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Pasitori Macumi yitabye Imana

Pasitori Macumi Athanase, wo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) wari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana azize uburwayi.

Ku wa 04 Werurwe 2024, nibwo inkuru y’akababaro y’uko Pasitori Macumi Athanase yitabye Imana, aguye mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali bya CHUK.

Umwe mu bakoranye na Pasitori Macumi umurimo w’Imana yabwiye Umuseke ko yari amaze iminsi arwaye, avuga ko urupfu rwe iri inkuru ibabaje.

Pasitori Macumi yatangiye ari umwarimu muri EAR paruwasi ya Nyanza mu 1999, igihe kiza kugera aza kuba Pasitori aho yaje koherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2022.

Pasitori Macumi utarahwamye gusenga, yari atuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu Kagari ka Nyanza.

Abo basenganaga bavuga ko batazamwibagirwa kubera ko yabanaga neza haba mu baturanyi be no mu bo basenganaga.

Pasitori yitabye Imana ari mukigero cy’imyaka 70 y’amavuko kandi azibukirwa k’ukuntu yari inshuti y’urubyiruko ku buryo bukomeye.

Pasitori Macumi Athanase yitabye Imana asize abana icumi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!