Home AMAKURU RDC: Mu birindiro bya M23 hazindutse havugira amabombe
AMAKURU

RDC: Mu birindiro bya M23 hazindutse havugira amabombe

Nyuma y’uruzindiko rw’abagaba bakuru b’ingabo zohereje abasirikare gufasha FARDC kurwanya M23 i Goma, kuri uyu wa Mbere mu masaha y’igitondo imirwano yubuye hagati y’umutwe wa M23 na FARDC n’abayishyigikiye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Werurwe 2024, imirwano yubuye mu duce twa Mabenga, Mweso n’ahandi M23 ifite ibirindiro.

Laurence Kanyuka, Umuvugizi wa M23, kuri X yagize ati: “Twamaganye cyane ibitero bikomeje kwibasira abasivile i Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho, ibitero byagabwe n’ingabo za Kinshasa cyane cyane, FARDC, FDLR, Abacanshuro, Ingabo z’u Burundi, Ingabo za SADC n’inyeshyamba hakoreshejwe imbunda nini n’ibifaru by’intambara.”

Yongeyeho ko ibi bitero bisiga abasivile bahatakarije ubuzima cyane, byiyongera ku bibazo by’ubutabazi biteye impungenge bihari.

Yavuze ko kandi Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ryongeye gushimangira icyemezo cyo kurengera abaturage b’abasivile, asaba MONUSCO guhagarika umusanzu itanga mu iyicwa ry’abasivile.

Arongera ati: “Turasaba amahanga kureka guceceka no kwamagana iri hohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibyaha by’intambara byibasira inyoko muntu bikorwa na Perezida Tshisekedi n’ingabo ze.”

Written by
UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!